AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

U Rwanda rubaye urwa mbere muri Afurika rugiye kwakira 'Global Gender Summit'

Yanditswe Oct, 19 2019 10:08 AM | 32,329 Views



U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika kigiye kwakira inama mpuzamahanga ku buringanire, Global Gender Summit, kubera umuhate rugaragaza mu gukemura ibibazo bishingiye ku busumbane hagati y’abagabo n’abagore.

Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango igaragaza ko itegeko ku mutungo riha abagore uburenganzira bungana n'ubw'abagabo ku mutungo, ryatumye abagore bagera kuri serivisi z'imari bikuba inshuro 2, bava kuri 36% muri 2013 bagera kuri 63% muri 2016, ndetse imibare ikaba igaragaza ko muri 2018, 38% by'abagore baka inguzanyo muri banki n'ibigo by'imari ingwate zabo ari ubutaka. 

Kuri Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Amb. Soline Nyirahabimana, ngo u Rwanda rwavuye kure mu bijyanye n'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abagabo n'abagore.  

Kuba u Rwanda rwarakuyeho amategeko na politiki zahezaga umugore kuri ubu rukaba rufatwa nk'intangarugero mu kwimakaza uburinganire aho 61% by'abagize umutwe w'abadepite ari abagore ndetse muri guverinoma bakaba bagera hafi kuri 50%, biri mu byatumye ruhabwa kwakira inama mpuzamahanga ku buringanire, Global Gender Summit, iteganyijwe kuva tariki 25 kugera 27 Ugushyingo.

Iyi nama itegurwa na za banki mpuzamahanga n’ibindi bigo mpuzamahanga by’imari, birimo na Banki Nyafrika itsura amajyambere, AfDB.

Iyi banki igaragaza ko nko mu rwego rw'imari, ubusumbane hagati y'abagabo n'abagore bubarirwa muri miliyari 42 z'amadorali ya Amerika, igihombo iyi banki ivuga ko kiri mu bidindiza iterambere ry'umugabane.

Icyakora umuyobozi muri iyi banki ushinzwe uburinganire, Vanessa Moungar, akavuga ko u Rwanda ari urugero rw'ibishoboka mu guhangana n'icyo kibazo.

Yagize ati "Haracyari ibihugu byinshi bifite imbogamizi mu mategeko cyane cyane ayerekeranye n'uburenganzira ku butaka, ku mutungo n'izungura, bishatse kuvuga ko abagore nta kintu na kimwe bemerewe gutunga. Ibyo kandi ni bibi kuko iyo umugore agize ubushobozi mu by'ubukungu, ubushakashatsi bwerekana ko umutungo we byibura 90% awushyira mu biribwa, mu mashuri n'ubuvuzi bw'imiryango yabo. Dukoresha urugero rw'u Rwanda mu biganiro byinshi tugira kuko nkuko minisitiri yabivuze, itegeko ryarahindutse abagore bagera kuri serivisi z'imari bariyongera bava kuri 36% bagera kuri 63%. Izo ni zo mpinduka zikomeye zabayeho kugeza ubu kandi ni urugero rw'icyo guverinoma yakora." 

Mu ijambo yagejeje ku Nteko ya 74 y'Umuryango w'Abibumbye i New York tariki 24 Nzeri uyu mwaka, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarutse ku kibazo cy'ubusumbane hagati y'abatuye Isi, anatumira abari bayitabiriye i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga kuri icyo kibazo.  

Yagize ati "Nta gushidikanya ko ikibazo cy'ubusumbane mu Isi cyakemuka ari uko dufatanyije twese. U Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo harimo guha abagore n'abakobwa uburenganzira n'amahirwe. Ni no muri urwo rwego mfashe uyu mwanya ngo mbatumire mu nama mpuzamahanga ku buringanire izabera i Kigali  mu kwezi k'Ugushyingo." 

Ni ku nshuro ya 4 iyi nama igiye kuba, nyuma yo kubera i Manille muri Philippines, Istanbul muri Turkey na Washington muri USA.

Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage