AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

U Rwanda n'u Burundi biyemeje gufatanya mu kurwanya imitwe igamije guhungabanya umutekano

Yanditswe Oct, 25 2021 12:09 PM | 43,424 Views



Kuri uyu wa Mbere, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba n'uw'Intara y'Amajyepfo mu Rwanda, bagiranye inama na bagenzi babo bo mu Ntara ya Muyinga n'iya Kirundo mu Burundi, igamije gutsura umubano w’ibihugu byombi, ikaba yabereye ku mupaka wa Nemba.

Muri iyi nama, aba bayobozi biyemeje gufatanya byimbitse mu gukemura  ibibazo bigaragara umunsi ku munsi ku mupaka w’ibihugu byombi, no kujya bahura rimwe mu mezi atatu ariko bitabuza ko buri munsi habaho gukorana.

Aba bayobozi kandi biyemeje gukora ubukangurambaga ku baturage ku mpande zombi, hagamijwe kumenyekanisha agaciro k’umupaka ndetse n’amategeko agenga umupaka hagamijwe kugabanya ibyaha bikorerwa ku mupaka w’ibigugu byombi.

Biyemeje ubufatanye mu gukemura ibibazo, guhanahana amakuru ku gihe hagati yinzego, inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, kurwanya ruswa na magendu, gukorana mu guhanahana amakuru.

Aba bayobozi kandi biyemeje gukorana mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, gufatanya mu kurwanya imitwe igamije guhungabanya umutekano ku mpande zombi, gutegura ibikorwa bihuriweho by’imidagaduro nk'imikino n'ibindi.

Inkuru irambuye


Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage