AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

U Rwanda na UAE byasinye amasezerano yo kurwanya iterabwoba

Yanditswe Feb, 14 2024 17:27 PM | 100,011 Views



U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, byasinye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'umutekano no kurwanya iterabwoba.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare 2024 na Minisitiri w'Umutekano, Gasana Alfred na mugenzi we akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije wa UAE, H.H Lt. Gen. Sheikh Saif bin Zayed Al Nahyan.

UAE ni igihugu gishyira imbere kurwanya iterabwoba ndetse u Rwanda narwo rutanga umusanzu warwo mu kurihashya mu bihugu bitandukanye birimo na Mozambique, aho Ingabo za RDF zoherejwe guhashya ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado.

Muri Kamena 2023, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu [UAE] mu Rwanda, Hazza Aqahtani, yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu kurwanya ubuhezanguni n’iterabwoba kuko bibangamiye amahoro n’ukubabarirana mu bantu.

U Rwanda na UAE bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bwubahane na dipolomasi igamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage