AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda na Israel mi masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye

Yanditswe Nov, 27 2020 20:37 PM | 181,029 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Itumanaho wa Israel uri mu Rwanda, byibanze ku gushimangira umubano hagati ya Israel n’u Rwanda. 

Ni nyuma y'uko ibihugu byombi binagiranye amasezerano y'ubufatanye agamije gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu byombi harebwa uko ikoranabuhanga ryakomeza kwifashishwa mu iterambere ry’abaturage.

Imikoranire mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, uburezi, kongera ubushobozi bw'abanyarwanda mu bijyanye n'ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere urwego rw'abikorera kugira ngo rushobore gutanga ibisubizo by'ibibazo hifashishijwe ikoranabuhanga, ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Israel. 

Minisitiri w'ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula avuga ko imikoranire na Israel izafasha mu iterambere ry'abaturage kuko Israel ari igihugu gifite aho kigeze mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

Yagize ati "Mu bintu twifuza twarushaho kwifashisha ikoranabuhanga kugira ngo dushobore kugera kuri buri muturage tumwongerera ireme ry'uburezi, ari umuturage tumwongerera umusaruro hishishijwe ikoranabuhanga ndetse mu buzima n'ubuvuzi kureba uko iryo koranabuhanga ryadufasha kugira ngo tubone ubwo buvuzi mu buryo bwihuse kandi bunoze. Ibyo byose ni byo tugenda tubigiraho kuko ni igihugu kizwi nk'igihugu kifashisha cyane ibihangano kugira ngo cyiteze imbere."

Minisitiri w'Itumanaho muri Israel Yoaz Hendel we yagaragaje ko aya masezerano azagira inyungu ku baturage b'ibihugu byombi.

Ati "Icyorezo cya Covid-19 cyaduhaye amahirwe yo gutekereza cyane mu buryo bwimbitse, aho umuturage yifuza kugira amahirwe yo kwigira mu rugo, kubonera imiti mu rugo, uburyo bwo gukorera mu rugo, ndatekereza ko aya masezerano ntabwo ari ukwiyemeza gusa hagati y'ibihugu byombi, ntabwo ari ugahana ubumenyi gusa, ahubwo ni no guha abaturage b'ibihugu byombi amahirwe y'amahirwe amashya, amahirwe y'ibitekerezo bishya. Nk'uko nabivuze byose byerekeye ku baturage."

Ibihugu by'u Rwanda na Israel bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'itumanaho wa Israel Yoaz Hendel wari kumwe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam, byibanze ku gushimangira umubano n'ubufatanye mu ngeri zitandukanye hagati ya Israel n’u Rwanda.



KWIZERA JOHN PATRICK



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage