AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

U Rwanda ku mwanya wa 9 ku Isi mu guteza imbere uburinganire

Yanditswe Mar, 05 2020 08:43 AM | 10,541 Views



Raporo Mpuzamahanga ku buringanire 'The Global Gender Gap Index' ya 2020 yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika n'uwa 9 ku isi mu guteza imbere uburinganire aho rufite amanota 79.1%.

Bamwe mu bagore baravuga ko aya ari amahirwe adasanzwe igihugu cyabahaye ndetse bageze kure bayabyaza umusaruro.

Nyirasagamba arapakurura imodoka yuzuye imyumbati afatanyije n'abakozi be, iyi modoka iturutse mu manga y'umusozi uherereye mu Karere ka Kamonyi niy'umuturage w'aka karere.

Abatuye hafi y'uruganda rw'uyu mushoramari wakuranye inzozi zo kuzaba umuganga ubu akaba asya ifu y'imyumbati bashima igitekerezo no gushirika ubwoba yagize kuko ngo byababereye isooko y'amafaranga abatunga buri munsi.

Uyu mushoramari avuga ko amahirwe u Rwanda rwahaye umugore akwiye kuba isôoko y'ubukire n'iterambere rirambye ku gihugu.

Nyirasagamba watangije uru ruganda mu myaka 2 n'igice ishize avuga ko amaze kugera kuri byinshi birimo iki gipangu yaguze miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda.

Gusa asanga asanga n'ubwo igihugu kimaze gukora byinshi mu gutinyura umwana w'umukobwa ngo umuryango ukeneye kurushaho kuzamura imyumvire ku bushobozi bw'umwana w'umukobwa.

Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwifatanye n'amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Bayisenge Jeannette avuga ko bishimira intambwe imaze guterwa gusa ngo hari aho bagiye kurushaho gushyira imbaraga.

Raporo Mpuzamahanga ku buringanire 'The Global Gender Gap Index' ya 2020 yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika n'uwa 9 ku isi mu guteza imbere uburinganire aho rufite amanota 79.1%. Iceland ni yo iza ku mwanya wa mbere Isi, n'amanota 88%

Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage