AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Tshisekedi wa DRC

Yanditswe Mar, 25 2019 07:35 AM | 5,070 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye yakiriye anagirana ibiganiro na mugenzi we wa Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi. 

Umukuru w'Igihugu cya Congo Kinshasa Felix Tshisekedi ari mu Rwanda aho yaje kwitabira Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo muri Afurika [Africa CEO Forum] itangira imirimo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2019. 

Uretse Perezida Felix Tshisekedi, u Rwanda rwakiriye n'abandi bakuru b'ibihugu na za Guverinoma barimo Perezida w’Igihugu cya Ethiopia Madamu Sahle-Work-Zewde, Perezida wa Togo Faure Gnassingbé na Minisitiri w'Intebe  wa Côte d’Ivoire Amadou Gon Coulibaly. 

Iyi Nama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo muri Africa (Africa CEO Forum) ibaye ku nshuro ya karindwi. Ihuriza hamwe abayobozi bakomeye mu bigo byigenga, ibya Leta n’ibindi bifite aho bihuriye n’iterambere ry’ubukungu muri Afurika basaga 1,500 biga ku iterambere ry’abikorera n’uruhare rwabo ku hazaza ha Afurika.

Iyi nama itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi, Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage