AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Turasaba abaturage kwihangana muri iyi minsi 10- Minisitiri Gatabazi

Yanditswe Jul, 17 2021 19:16 PM | 57,305 Views



Ku munsi wa mbere wa gahunda ya Guma mu rugo mu turere 8 n' Umujyi wa Kigali wagaragaragamo kubahiriza izi ngamba nubwo hari abazirenzeho.

Mu masaha ya mu gitondo mu Mujyi wa Kigali hagaragaraga abantu bake cyane, bigaragara ko benshi bubahirije amabwiriza ya Guma mu rugo kuko n’abashinzwe umutekano bagaragaye bagenzura ko ibi byose birimo gushyirwa mu bikorwa.

Bamwe mu baturage bakora imwe mu mirimo yemerewe gukomeza muri ibi bihe, baragaragaza ko bumva impamvu ya Guma mu rugo, ndetse bagasaba bagenzi gukurikiza ingamba.

Mukamusoni Sylvie/umuturage Kigali

Inama nabagira ni uko utaje guhaha yaguma mu rugo, nabaje guhaha birinde, rwose nakabaje hano ndababwira bagakara kuri Kandagira ukarabe nkajya nabaha services bagafata ibyo baje guhaha bakagenda.

Nubwo bimeze gutyo ariko hari abarenga kuri aya mabwiriza bicara ku mihanda ku buryo wabonaga basa n’abatubahirira aya mabwiriza.

By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, urubyiruko rurasabwa kureka ibikorwa nk’ibi byatuma ubwandu bwiyongera. Rubingisa Rubingisa Umuyobozi w' Umujyi wa Kigali ararusaba kugira ibyo rwigomwa.

Ati “Hari ibyo bisaba ko bigomwa, nyamara bakunda ku myaka yabo nkurubyiruko,  rwose turabasaba babyigomwe mu gihe gito  nubwo ari byinshi ariko wenda ejo n’ejondundi tuzabe twatsinze iki cyorezo kuko twiyemeje kwishyira hamwe ngo tukirwanye.”

Muri rusange, kuri uyu munsi wa mbere wa gahunda ya guma mu rugo, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney asaba abaturage kwihanganira iyi gahunda ya guma mu rugo  y'iminsi 10, bakubaha amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuyobozi.”

Ati “Twifuza ko abaturage bajya mu ngo zabo, bakagumamo, ibikorwa byose bigahagarara hagakomeza ibituma ubuzima bw’abaturage bukomeza, iminsi 10 yego ni myinshi ku bantu ariko si kimwe ni uko twafata amezi abiri cyangwa atatu ya guma mu rugo rero turabasaba kwihanga nyuma y' iminsi 10 tukazicara tukareba niba hafatwa ibindi byemezo.”

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu kandi yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guma mu rugo kuko inzego z’ubuzima zagaragaje ko izafasha mu kugabanya imibare y'ubwandu bushya ndetse no kurushaho gutanga isura yuko icyorezo gihagaze muri iyi minsi.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage