AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Tugomba kurangwa n'ubumwe- Ngarambe abwira abadepite bahagarariye RPF mu Nteko

Yanditswe Oct, 09 2021 16:45 PM | 26,261 Views



Umuryango FPR Inkotanyi wasabye abadepite bawuhagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko gushyira imbere inyungu z'abaturage babatoye no kurushaho kurangwa n'indangagaciro zikwiye umuyobozi.  Byatangarijwe mu mwiherero w'umunsi umwe wabahuje kuri uyu wa Gatandatu i Kigali.

Muri uyu mwiherero abadepite babonye umwanya wo kungurana ibitekerezo ku kunoza inshingano zabo nk'intumwa za rubanda. Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi Francois Ngarambe yabasabye mbere na mbere gushyira mu bikorwa ibyo babwira abandi.

Yagize ati "Tugomba kurangwa n'ubumwe bw'Abanyarwanda. Ntabwo mwajya kwigisha Abanyarwanda mubabwira iby'ubumwe mwebwe ntabwo mufite. Mu nteko ubwanyu muramutse mwironda ntabwo byakunda kwigisha ubumwe. Mugomba kuba intangarugero mu byo twigisha abanyarwanda. Ndi Umunyarwanda ikababera impamba ya buri gihe ikabaha imbaraga zo gutungaya ibyo mukora byose."

Yifashishije urugero rwa raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta, Depite Uwimanimpaye Jeanne d'Arc yagaragaje ko nk'intumwa za rubanda bakwiye guharanira ko habaho impinduka nziza mu gukoresha neza umutungo w'igihugu.

Yagize ati "Ibibazo biri mu masoko ubu ni byo byinshi. Haje ibyo gutizanya amasezerano. Niba umuntu atsindiye isoko i Karongi, Nyagatare ikaba yamutira akajya no gukora i Nyagatare. Ibindi ni nk'aho umuntu ashobora kwishyurwa kabiri amafaranga y'igihugu akamara imyaka ibiri batarabibona. Dukwiye gufata ingamba zo kureba uko imyanzuro dufata ishyirwa mu bikorwa tukareba n'uburyo ikosora ibintu."

Abitabiriye uyu mwiherero banahawe ikiganiro ku bijyanye n'uko ingengabitekerezo ya jenoside ihagaze haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, maze biyemeza kongera imbaraga mu kuyirwanya.

Edda Mukabagwiza, Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite yagize ati "Inteko zishinga amategeko ziradusuraa twakora iki ngo dufatanye na bo, dufite n'ihuriro rirwanya ingengabitekerezo ya jenoside twabikora dute nkuko n'ubundi umunyamuryango ahamagarirwa kuba umusemburo w'ibyiza,umusemburo w'iterambere twabikoresha dute mu nshingano zacu."

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu Jean Damascene Bizimana we yasabye abadepite by'umwihariko kongera imbaraga mu kunyomoza abakwiza inyigisho mbi ziyobya by;umwihariko abakiri bato.

Ati "Hakenewe ko muri disapora tuhashyira imbaraga kugira ngo abana b'Abanyarwanda bahakurira bamenyeshwe ukuri, ukuri kw'amateka n'imiyoborere y'igihugu ubu ngubu."

Uyu mwiherero w'abadepite baturuka muri FPR Inkotanyi ubaye mu gihe hasigaye hafi imyaka ibiri ngo manda batorewe igere ku musozo, bawugaragaza nka bumwe mu buryo bwafasha kongera ikibatsi mu byo bakora ngo bazabashe kusa neza ikivi batangiye.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/9X62FpFR--Y" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>
Jean Damascene MANISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage