AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Tom Byabagamba, Frank Rusagara na Kabayiza mu rukiko rw’ubujurire

Yanditswe May, 22 2019 09:59 AM | 8,925 Views



Tom Byabagamba, Frank Rusagara na Kabayiza Francois batangiye kuburanira mu Rukiko rw'ubujurire; guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2019.

Bari basanzwe baraburanishijwe n'urukiko rukuru rwa Gisirikare muri Werurwe 2016, rubahamya ibyaha birimo guhungabanya umutekano w'igihugu.

Tom Byabagamba yakatiwe igifungo cy'imyaka 21 no kwamburwa impeta za gisirikare, Frank Rusagara ahanishwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Kabayiza Francois we yahanishijwe igifungo cy'imyaka 5.

Tom Byabagamba akurikiranyweho icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya Leta n'icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye n'icyaha cyo gusuzugura ibendera ry'igihugu.

Frank Rusagara we yahamijwe kwamamaza nkana ibihuha, kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gusebya Leta ndetse no gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Kabayiza Francois we yahamijwe ubufatanyacyaha mu guhisha ibimenyetso bigamije gutahura icyaha gikomeye.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo byagaragaje ko butemera ubujurire bw'abo baburanyi uko ari 3, kuko ngo bagombaga gutanga impamvu z'ubujurire mu minsi itarenga 30, nyamara ngo izo mpamvu ntabwo zubahirijwe igihe kuko zagejejwe mu rukiko rw'ikirenga ku ya 06/01/2017.


Tom Byabagamba n'umwunganizi we bavuze ko impamvu z'ubujurire zahise zitangwa urubanza rugisomwa ku itariki ya 31 Werurwe 2016, kuko ababuranyi bahise bagaragaza ko batishimiye imikirize y'urubanza.

Frank Rusagara na Kabayiza Francois n'abunganizi babo bavuze ko nta mpamvu yabuza urubanza rwe kujuririrwa mu rukiko rubifitiye ububasha kuko ku nyandiko y'imikiriza y'urubanza impamvu z'ubujurire zagaragayemo.


Inkuru ya John Bicamumpaka



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage