AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Tariki 1 Mutarama 2021: Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yatangiye gukurikizwa

Yanditswe Jan, 01 2021 11:03 AM | 103,137 Views



Nubwo ibibazo byaranze umwaka wa 2020 bitoroshye kwibagirana, umwaka wa 2021 uratangirana n'inkuru nziza yo gutangira gushyirwa mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo gushyiraho isoko rusange rya Afurika.

Aya masezerano yashyizweho umukono hano i Kigali, n'ibihugu bisabwa byamaze kuyemeza. Ese iri soko rusange rya Afrika ryitezweho kumarira iki u Rwanda n'ibindi bihugu?

Iri ni ryo riribube ari isoko rinini ku isi, rihuza miliyali imwe n'ibihumbi hafi 300 by'abaturage b'ibihugu bya Afurika bifite ubukungu mbumbe bukabakaba miliyali 2.5 by'amadorali.

Ubuyobozi bw'urugaga rw'abikorera mu Rwanda bukavuga ko abikorera biteguye kubyaza umusaruro amahirwe akubiye muri iri soko rusange.

Impuguke mu by'ubucuruzi zigasanga ari ari itangiriro ryo gukuraho imbogamizi zishingiye ku mipaka igabanya ibihugu bya Afrika.

Treasure Maphanga ushinzwe ubucuruzi AU ati  "Kuri twe iri soko ntiturifata gusa nk'imwe mu ngingo yo kugera kuri Afrika dushaka mu cyerekezo cya 2063, ahubwo n'intwaro yo kunga abanyafurika no kurimbura imipaka idutandukanya..."

Gutangira gushyirwa mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ashyiraho isoko rusange guhera ku itariki ya mbere mutarama 2021, byari bitegerezanijwe amatsiko n'abanyafurika mu byiciro bitandukanye bitewe n'akamaro iri soko rusange rimariye uyu mugabane. Gusa icyo kwibazwaho n'ubushake bwo kubahiriza ibyo ibihugu byemereye i Kigali.

 Babadjide Sodipo Umujyanama mu by’ubucuruzi ati ".Amasezerano yemejwe ntabwo ari amagambo n'inyuguti mu mpapuro gusa, ni inyandiko ishyiraho uburenganzira n'inshingano bigomba kubahirizwa. kandi hari n'ubushake bwa politiki bwo kuyubahiriza..."

Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ariko ivuga ko nubwo hatangiye ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano hari ibitaratunganywa neza bigisaba igihe.

Mu gihe ubuhahirane hagati y'ibihugu bya Afurika bwari hasi ugereranije n'ibyo uyu mugabane uhahirana nibindi bihugu biri mu yindi migabane, Amb. Rosette Katungye umujyanama mu guhuza ibihugu we asanga haburaga ikizere gusa gitanga ihumure ku bacuruzi kuri uyu mugabane.

Yagize ati "Kumenya amategeko agenga imisoro n'ibibazo bihuriweho bidindiza ibicuruzwa, bitanga icyizere ku bacuruzi kumenya ko ubucuruzi bwabo bushyigikiwe ku rwego rw'umugabane wose..."

Ni mu gihe Theoneste Ntagengegwa, umuvugizi wa PSF we asanga hanakwiye kurebwa ibijyanye no kunoza ibikorwaremezo na serivise z'ubwikorezi kuri uyu mugabane, kugirango iri soko koko ritange umusaruro witezwe.

Ikindi iri soko rusange rizatanga ni ukugira amategeko amwe agenga ubucuruzi bikureho gutinzwa kw'ubucuruzi.

Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda isaba abacuruzi kwita ku bwiza bw'ibicuruzwa byabo kugira ngo bizabashe guhangana ku isoko rya Afrika.

Kugeza ubu, uyu mugabane wari ufite imiryango y'ubucuruzi mu turere dutandukanye tuwugize harimo EAC, ACOWAS, SADC na COMESA. Isoko rusange rikaba ryitezweho kuzakura abaturage basaga miliyoni 30 mu bukene bitewe no kubona ibyo bakora mu isoko ryagutse.


RUZIGA Emmanuel Masantura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage