AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Sous Lieutenant Nshimiyimana wo muri MRCD-FLN yavuze uko abana bashyirwaga mu gisirikare

Yanditswe May, 19 2021 14:42 PM | 36,478 Views



Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bari abayobozi n’abarwanyi b’umutwe wa MRCD-FLN, rwakomeje kuri uyu wa Gatatu, abaregwa bisobanura ku byaha bashinjwa.

Sous Lieutenant Nshimiyimana Emmanuel n’umwunganizi we basoje kwiregura, bagaragaza uburyo ngo yinjijwe ku gahato mu mutwe w’ingabo zitemewe n’uw’iterabwoba.

Bombi basobanuye ko iyo mitwe yagiye ishyira abana mu gisirikari ku ngufu ibasanze ku mashuri, mu nsengero cyangwa mu miryango iwabo.

Yavuze ko ngo no mu gihe babemereraga gusubira kwiga, babashyiragaho ababacunga ngo batazatoroka.

Ibi babishingiraho basaba ko kuba yarakoreshejwe ibyaha ku ngufu n’agahato, adashobora kwigobotora atazabiryozwa nk’uko amategeko abiteganya, ndetse ngo ibi bikaba byarakozwe kuri bagenzi b’uyu uregwa bajyanywe i Mutobo gufashwa kujya mu buzima busanzwe.

Me Mugabo Sharif Yusuf wunganira Sous Lieutenant Kwitonda André, Hakizimana Theogene na Ndagijimana Jean Chrétien, yagaragaje uburyo impunzi zashyirwagaho iterabwoba kugira ngo zinjire mu mitwe irwanya u Rwanda, nko kubumvisha ko bahigwa n’ingabo z’u Rwanda zishaka kubica, cyangwa se ko mu Rwanda hari inzara, kuvuga ko utashye afungwa cyangwa akicwa n’ibindi.

Yavuze ko ibi byatumaga ngo bumva batataha, ndetse bakabwirwa ko bagomba kujya mu ngabo z’iyo mitwe.

Yavuze ko uwabaga yageze muri iyi mitwe ngo kuyivamo bitabaga byoroshye, kubera gutinya ibihano birimo no kwicwa ndetse n’icengezamatwara yakoraga.

Gusa aba baburana batemera kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, bibaza impamvu batajyanywe mu kigo cya Mutobo ngo basubizwe mu buzima busanzwe, ahubwo bigakorwa ku bafatiwe mu mirwano, harimo n’abayoboraga umutwe wa FLN ari nabo babahaga amabwiriza yose bagenderagaho.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/0O9GYGpIU-M" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Hakorimana Gratien



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage