AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Soudani: Uwari ukuriye urwego rw’ubutasi yeguye

Yanditswe Apr, 13 2019 20:09 PM | 4,666 Views



Mu gihugu cya Soudan ho amakuru aturukayo avuga ko uwari ukuriye urwego rw’ubutasi yamaze kwegura ku mirimo ye ndetse n’uyoboye inzibacyuho nawe yavanyeho bya bihe bidasanzwe by’umukwabu, byari byashyizweho Omar Al Bachir akimara guhirikwa ku butegetsi.

Abdel Fattah al-Burhane, umusirikare wa 2 uyoboye iki gihugu cya Soudan nyuma yuko Oma al Bachir abuhiritsweho mu gitondo cyo ku wa 4 w’iki cyumweru,  kuri uyu wa Gatandatu yagejeje ijambo ku batuye igihugu, avuga ko afunguye abaturage bose bafunzwe bazira gukora imyigaragambyo.

Yategetse kandi ko n’ibihe bidasanzwe by’umutekano byari byashyizweho, ubwo Bachir yari akimara guhirikwa ku butegetsi nabyo bikurwaho. Ni umukwabu wagombaga kumara ukwezi ugakorwa kuva saa yine z’ijoro kugeza saa kumi z’urukerera.

Abdel Fattah al-Burhane, uyoboye ubu Soudan, yanijeje ko kuri ubu buyobozi bwe agiye kurandurana n’imizi ibisigisigi byose by’ubutegetsi bwa Omar al-Bachir.

Ikindi yiyemeje ngo ni ukugeza mu butabera, umuntu wese wishe umuturage wari mu myigaragambyo.

Inama nkuru ya gisirikare kandi, ari nayo iyoboye Soudan ubu, yemeye ubwegure bwa Salah Gosh wari ukuriye urwego rw’ubutasi.

Cyakora nubwo ibi byose bikorwa aho muri Soudan, abigaragambya bo ntibaratuza, bakomeje gusaba ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abacivile bukava mu maboko y’abasirikare.

Ubu abayoboye imyigaragambyo mu murwa mukuru Khartoum basabye abigaragambya kuguma mu mihanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage