AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Sitting Volleyball: Amakipe y'u Rwanda yegeze muri Bosnia & Herzegovina - Amafoto

Yanditswe Nov, 02 2022 16:00 PM | 142,500 Views



Amakipe y'u Rwanda mu bagabo n'abagore bakina umukino wa Sitting Volleyball, yageze muri Bosnia and Herzegovina gukina shampiyona y'Isi muri uyu mukino izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 4 isozwe tariki 11 Ugushyingo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ugushyingo, ikipe y'igihugu y'abagore yakoze imyitozo ku mugoroba  barakina umukino wa gicuti na Iran mu gihe abagabo bari bukine na Iraq.

Ibihugu byitabiriye iyi Shampiyona y'Isi bituruka ku mugabane wa Afurika ni u Rwanda na Misiri naho ibindi bihugu ni: Brazil, USA, America, Iran, Iraq, Ubuhorandi, Finland, Ubuyapani, Hongiriya, Slovenia, Ubutariyani, Canada, Ukraine, Pologne, Serbia, Croatia, Ubudage, Ireland, Kazakhstan na Bosnia and Herzegovina yakiriye irushanwa.

Ibihugu byose bicumbitse muri Resorts Hotel Hills inafite ibibuga (Gymnasium) izajya ikinirwamo iyo mikino.

U Rwanda mu bagore ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Bosnie, Ukraine na Poland.

Mu bagabo bari mu itsinda rya 4 hamwe na Misiri, Ukraine n'Ubahorandi.


Ruth Rigoga



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage