AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Shyorongi: Hari abaturage batewe impungenge n’abarwayi ba COVID19 batoroka

Yanditswe Jan, 14 2021 09:48 AM | 4,150 Views



Bamwe mu baturage batewe impungenge n'ikibazo cya bagenzi babo banduye icyorezo cya Covid19 batubahiriza icyemezo cy’inzego z’ubuzima kibasaba kuguma mu ngo zabo ahubwo bo bagahitamo gusohoka uko bishakiye bajya mu baturage bagenzi babo.

Polisi y'u Rwanda ivuga ko abarenga kuri aya mabwiriza bakwiye gushyikirizwa inkiko bakabiryozwa.

Urugero ni mu Kagali ka Rutonde, Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Umuturage wari uri mu kigo ngororamuco cy'agateganyo cya Tare  yatorotse muri iki kigo kandi afite ubwandu bw'icyorezo cya COVID19 ajya kugikwirakwiza mu baturanyi be.

Abaturanye na we bavuga ko batewe impungenge n'uko yatorotse akaba ashobora kubanduza ari benshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w'Umurenge wa Shyorongi,  Asaba Gahima Emmanuel yemeje aya makuru,  avuga ko uyu muturage bamufatiye mu ishyamba ryo muri aka kagali ka Rutonde yihishe asubizwa mu kato.

Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima RBC, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko muri iki gihe ubwandu bw'icyorezo cya COVID19 bwarushijeho kwiyongera, 90% by'abarwayi b'iki cyorezo bakaba barikwitabwaho bari mu ngo.

Hakaba hari bamwe batubahiriza amabwiriza yo kuguma mu ngo bakigendera, bikaba bishobora gutuma ubwandu bukwirakwira kurushaho.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko abaturage bapimwe bagasanga bafite ubwandu bwa COVID19, bagategekwa kuguma mu rugo ariko bakabirengaho,ngo ntibazihanganirwa kuko iki ari icyaha gihanwa n'amategeko.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage