Yanditswe Jul, 23 2022 19:15 PM | 84,475 Views
Abanyeshuri bo muri kaminuza y'ubukerarugendo, ikoranabuhanga n'ubucuruzi bibukijwe ko bafite inshingano yo gukunda igihugu no gukomeza guhesha ishema ababohoye u Rwanda, baharanira kwitandukanya n’icyahungabanya ubumwe bw’abanyarwanda.
Ibi babibwiwe mu
biganiro bahawe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 28 yo
kwibohora.
Bamwe muri aba banyeshuri nyuma yo gusobanurirwa amateka y'u Rwanda, bavuze ko bumva neza agaciro k'Inkotanyi zabohoye u Rwanda ndetse banavuga ko ubu bafitiye umwenda munini igihugu wo guharanira ko kitazasubira mu icuraburindi rya jenoside yakorewe abatutsi, ahubwo ko bagiye gukomeza guharanira ko isura nziza y'uRwanda yahora igaragarira buri wese.
Inararibonye muri politiki, Sheikh Abdul Karim Harerimana yibukije uru rubyiruko ko aho ruri hose rugomba guharanira ubumwe kuko igihugu kitabufite gitakaza n’ubwiza bwacyo:
"Ubumwe ni inkingi ya mwamba y'u Rwanda n'igihugu icyo ari cyo cyose kuko iyo cyamaze kubura ubumwe nta kintu kiba gisigaranye, ubu rero ni igihe cyo kubibutsa ko twabibayemo u Rwanda igihe rwabuze ubumwe rwabayeho mu ngorane bigeza naho dutakaza abarenga miliyoni kubera kubura ubumwe, ubu rero bana bacu turabibutsa rero nk'urubyiruko ntimuzate ubumwe bwanyu na rimwe ngo musubire ahantu habi u Rwanda rwabaye."
Aba banyeshuri basobanuriwe byimbitse amateka y'urugamba rwo gugarika jenoside no kubohora u Rwanda, bituma 114 muri bo basaba kuba abanyamuryango ba RPF inkotanyi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru