Yanditswe May, 26 2020 09:35 AM | 38,774 Views
Sena y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ngenga rigena imikorere y’ibigo bya leta bikora ubucuruzi n’ibitabukora. Ni itegeko ryitezweho kuzorohereza ibigo bizaba byemerewe gukora ubucuruzi gupiganirwa n’amasoko.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, amaze gusobanurira abasenateri ishingiro ry'umushinga w'itegeko ngenga rishyiraho amategeko rusange agenga ibigo bya leta, abasenateri bashimye ishingiro ry'uwo mushinga ariko bagaragaza ko hari bimwe mu byarushaho kwitabwaho kugira ngo ibigo bya leta byaba ibikora ubucuruzi n'ibitabukora bizarusheho gucungwa neza.
Bityo basanga itegeko rigomba kugaragaza neza uko abayobozi bacunga nabi ibigo bya leta babibazwa bakanaryozwa igihombo baba bateje.
Senateri Nkusi Juvenal yagize ati ''Uyu mushinga w'itegeko umaze gusubirwamo inshuro 8 kuva muri 2005 ni ukuvuga ngo buri myaka 2 ryagendaga risubirwamo iyo 'stabilité y'iri tegeko ifite ikibazo. iri tegeko rifite ikibazo 1, ikibazo cya corporate governance. Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta itwereka ko, muzarebe za government business enterprises ni zo zifite ibibazo. Ikibazo cyabyo ni uko bicungwa, ubundi hagombye itegeko ryerekana uko ibigo bya Leta bicungwa.''
Na ho Senateri Mupenzi George ati ''Iyo urebye uko leta iba yabyize [Leta ifite ubushobozi, ifite impuguke nyinshi, igisha inama] ntabwo ishobora gukora umushinga uzahomba ibyo tubikureho. Noneho twareba ibigo byose byagiye bihomba ni mismanagement twe kubica ku ruhande.''
Senateri Dushimimana Lambert we yagize ati ''Ngatinya ko izi kampani zigiye kujya mu bigo bya leta zishobora kuzananirwa kwinyagambura noneho cya kintu cyo gushaka amafaranga twari tuzitegerejeho cyikabura kuko hari za procedure zimwe na zimwe zigomba kubanza gucamo kugirango zigire ibyo zikora ugasanga ziradindira mu mikorere yazo.''
Minisitiri Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, asobanura ishingiro ry’uyu mushinga, yerekanye ko impamvu y’ingenzi ituma habaho guhindura iri tegeko ngenga zijyanye n’inzira ndende byafataga mu gushyiraho ibigo bya leta. Ariko ubu umushinga w’itegeko rishya uteganya ko bizajya bishyirwaho n’iteka rya perezida, kandi abayobozi bose b’ibyo bigo bakaryozwa ibihombo byabyo.
Yagize ati ''Igihe ikigo cya leta kibayemo imicungire mibi cyangwa igihombo abagize inama y'ubuyobozi bazajya baryorezwa hamwe amakosa bakoze. Ntabwo tuvuga ko ari inteko cyangwa se Sena mu gihe ari itegeko ngenga bitinza ayo mategeko ashyiraho ibigo bya leta ahubwo tuvuga ko ari iyo process ko ari yo ndende vis-à-vis ya Acte presidentiel.''
Uyu mushinga w’iri tegeko ugamije kandi korohereza ibigo bya Leta bikora ubucuruzi gupiganirwa amasoko, ariko hakazashingirwa ku miterere yabyo.
Nyuma yo kwemerezwa ishingiro, uyu mushinga w’itegeko ngenga uzakomeza gusuzumwa n’Inama y’Abaperezida ni ukuvuga Biro ya Sena, Abaperezida na Visi Perezida ba komisiyo zose nk’uko byasabwe na perezida wa Sena kandi bikemezwa n’inteko rusange, kuko uyu mushinga ari wo wa mbere Manda ya 3 ya Sena yakiriye.
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin ni we uyoboye Inteko rusange ya Sena
Abasenateri bari mu Nteko Rusange ya Sena
Bienvenue Redemptus
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru