Yanditswe Feb, 13 2017 18:17 PM | 2,565 Views
U Rwanda na Mali byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ingendo z’indege za givisiri, minisiteri y'ibikorwa remezo itangaza ko aya masezerano ahita yubahirizwa ku mpande zombi. Ni amasezerano yabaye hagati y'umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ibikorwa remezo Dr Alexis Nzahabwanimana na mugenzi we Diop Traore Seynabou minisitiri ushinzwe ubwikorezi mu gihugu cya Mali aho bagiranye amasezerano y'ibihugu byombi ko hazaba ubwinyagamburiro ku ngendo zikorerwa ku kibuga cy'i ndege cya Bamako ndetse n'ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali
I gihugu cy'u Rwanda by'umwihariko kompanyi ya Rwanda Air hari byinshi bagiye kunguka nyuma y'amasezerano yabaye hagati y'impande zombi nk’uko byatangajwe na Dr Alexis Nzahabwanimana umunyamamabanga wa leta muri minisiteri y'ibikorwa remezo:
“Icyo twakungukiramo ni uko kompanyi yacu ya Rwanda Air yaguye isoko, ibonye ahandi ikorera ariko ubundi uretse ibyo gucuruza ni n’ikiraro gihuza abaturage b'u Rwanda n'abaturage ba Mali aho bashobora gusurana bakagira byinshi bungurana bafatanyamo mu iterambere ryaba iry'ubukungu ariko n'umuco ni igikorwa cyiza ni amasezerano akomeye agaragaza umubano mwiza hagati y'ibihugu byacu ndetse n’uko dukomeje umurego kugirango dufashanye mu iterambere nk'abanyafurika kandi nk'abavandimwe.” Dr Nzahabwanimana
Ku ruhande rwa minisitiri Diop Traore Seynabou wo mu gihugu cya Mali avuga ko ari iby'agaciro kuri bo ko aya masezerano azatuma abaturage b'ibihugu byombi bungurana ibitekerezo.
Yagize ati: “Aya masezerano azadufasha kungurana ibitekerezo mu bijyanye n'ubucuruzi ,umuco hagati y'ibihugu byombi bizanadufasha kuva mu bwigunge nk'ibihugu bigomba kwihuta mu iterambere aya masezerano azadufasha kubigeraho. Rwanda Air izaza mu gihugu cya Mali , mu gihe cya vuba natwe hari sosiyete y'indege izaza mu Rwanda bizafasha abaturage bacu guhura bagafashanya mu by'ubukungu n'umubano ni iby'agaciro kuri twe.”
Aya masezerano hagati y'ibihugu byombi ni ingirakamaro k’ ubukerarugendo mu gihugu cy'u Rwanda,aho mbere kujya I Bamako ho muri Mali uva mu Rwanda byafata amasaha agera ku icumi kuri ubu bagaragaje ko kubufatanye na Rwanda Air urugendo rugiye koroha hagakoreshwa amasaha agera kuri atandatu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru