Yanditswe Jun, 27 2019 21:04 PM | 6,200 Views
Inganda z’icyayi zo mu Rwanda zegukanye ibihembo bitanu mu nama yiga ku buhinzi n'ubucuruzi bw'icyayi iri kubera i Kampala muri Uganda.
Iyi nama nyafurika ya kane ku iterembere ry'ubuhinzi n'ubucuruzi bw'icyayi yateguwe n’Ishyirahamwe ry’abacuruzi b’icyayi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, ikaba yaranitabiriwe na bamwe mu baturutse mu bindi bihugu bya Afurika.
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi y'u Rwanda ivuga ko izo nganda zegekunye ibyo bihembo ari Rwanda Mountain tea yabaye iya mbere, Kitabi BP1, Nyabihu PF1, Gisovu PD na Kitabi D.
Ubwiza bw’icyayi cy’izi nganda bwigaragaje mu marushanwa yo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho izi nganda zahize izindi zari zihanganye.
Kuri uyu wa Gatatu iyi nama ikaba yarafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe wa Uganda Ruhakana Rugunda. Ikaba isozwa kuri wa Gatanu.
Icyayi cy’u Rwanda giheruka gucuruzwa mu imurika i Nairobi muri Kenya gihiga ibindi hirya no hino aho ikilo kimwe cyaguze amadorari 5 ya Amerika.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru