Yanditswe Apr, 26 2021 18:10 PM | 35,634 Views
Ubufatanye bw'inzego zishinzwe imfungwa n'abagororwa mu bihugu byú Rwanda na Zambia bwitezweho gutanga umusaruro ufatika muri gahunda zo kugorora.
Ibi byatangajwe ubwo umuyobozi w'urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa muri Zambia CG Dr Chisela Chileshe yagiranaga ibiganiro na Komiseri Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa mu Rwanda, CG Juvenal Marizamunda
Ibiganiro by'aba bayobozi bakuriye inzego z'imfungwa n'abagororwa mu bihugu byombi bigamije kurebera hamwe uburyo amasezerano y'ubufatanye yasinywe mu kwezi kwa 12 umwaka ushize yafasha impande zombi.
Kuri uyu wa mbere hanashyizwe umukono ku masezerano y'uburyo bwo gushyira mu bikorwa ayo masezerano y'ubufatanye amaze amezi 5 yemejwe.
Umuyobozi w'urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa muri Zambia CG Dr Chisela Chileshe avuga ko uruzinduko rw'akazi arimo gukorera mu Rwanda ruzatanga umusaruro.
Yagize ati "U Rwanda rwakomeje kuba ku isonga mu kugira ibikorwa byiza byo kugorora muri Afrika, buri gihe twishimira ibikorwa by’u Rwanda, bagenzi bajye twahuye bageragaza gusobanura uburyo bwo guhindura abafungwa abagororwa kandi bikaba bigomba guhinduka ukuri. Twakomeje gukorana ni yo mpamvu tudashobora gushidikanye gusinyana amasezerano n’u Rwanda."
Uyu muyobozi yanagiranye ibiganiro n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera Nyirahabimana Solina.
Umuyobozi w'urwego ry'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa mu Rwanda, CG Marizamunda Juvenal avuga ko umubano mwiza w'ibihugu byombi ari wo utuma habaho ubufatanye hagati y'izi nzego zishinzwe imfungwa n'abagororwa.
Ubufatanye buzatuma habaho imikoranire mu bijyanye no guhanahana ubumenyi mu micungire myiza y'imfungwa n'abagororwa.
Umuvugizi w'urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa SSP Pelly Uwera Gakwaya avuga ko imikoranire y'izi nzego yitezezeho kugira inyungu ku mpande zombi.
CG Dr Chisela Chileshe yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ashyira indabo kumva, yunamira imibiri y'abatutsi ihashyinguye ndetse anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abayobozi b'urwego ry'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa muri Zambia bari mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi 7 mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi ruzamara icyumweru, muri uru ruzinduko bakazasura gereza zitandukanye mu Rwanda.
KWIZERA JOHN PATRICK
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru