AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Rwanda FDA yaburiye abakoresha imiti gakondo kuyitondera

Yanditswe Jul, 17 2022 22:21 PM | 47,581 Views



Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa kiraburira abakoresha imiti y’ibimera ko hari irimo udukoko n’ibindi bintu bishobora kugira ingaruka ku mubiri w’umuntu, kigahamagarira abayikora kujya babanza kukigana kikabakorera isuzuma ry’iyo miti.

Ni mu gihe abavuzi gakondo bo basaba ko hajyaho itegeko ryafasha guca akajagari mu buvuzi bwifashisha iyi miti.

I Nyabugogo ahari ububiko bw'imiti ya kinyarwanda itangwa n'umuvuzi gakondo uhakorera.

Umubyeyi utifuje ko hatangazwa imyirondoro ye, aje gufata umuti ukozwe mu gisura yemeza ko kimufasha mu burwayi bwe.

Yagize ati "Nk'isereri njyewe irakira, kurya nkarya neza bya bindi byo kumagara mu kanwa kubera diabete ukumva byagabanutse."

Abacuruza iyi miti benshi baba barayitangiye babikomoye ku miryango. Gusa kuri ubu basanga hakwiye ko Leta ishyiraho itegeko ryakumira akajagari kagaragara muri uru rwego rw’ubuvuzi.

Umuvuzi gakondo witwa Munyankindi Innocent ati "Turashaka ko bubona ireme, bukagira aho bubarizwa tugakora ubuvuzi bugendera ku itegeko ni bwo bariya babikorera mu muhanda bazacika."

Barutwanayo Abdul Karim we ati  "Turasaba Leta ko yadufasha kunoza umwuga wacu, tukabukora mu buryo bujyanye n'icyerekezo tugezemo mbese bakaduha n'umurongo ukwiye tugenderamo."

Umuyobozi w'ihuriro ry'abavuzi gakondo mu Rwanda, Nyirahabinesa Gerturde  avuga ko mu gihe cy’itegurwa ry'iri tegeko bagishwa inama ariko kandi ngo baryitezeho ibisubizo by'ibibazo by’abiyitirira uyu mwuga w'ubuvuzi gakondo.

Ati "Twumva icyo itegeko ryadufasha ari ukorohereza abanyamuryango umuti we ukagira agaciro, ikindi ni ugushyiraho ibihano, ibihano bikakaye kuri bariya bamamyi bari hanze babandi bavuga ngo bavura inyatsi, babandi bavura ngo ibirimi kuko hari igihe banabatera ubumuga, ugasanga bamwe ntibavuga."

Ku rundi ruhande, Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti, Rwanda FDA, kigaragaza ko ubugenzuzi cyakoze cyasanze myinshi muri iyi miti iba irimo ibishobora gutera indwara mu mubiri w’umuntu, kigasaba abayikora kujya babanza kukigana mbere y’uko bayishyira ku isoko.

Ntirenganya Lazare umuyobozi ushinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’ibiribwa muri iki kigo yagize ati  "Ni yo mpamvu dushishikariza abantu batunganya imiti ikomoka ku bimera kwegera Rwanda FDA, dufite ibisabwa kuri buri ntambwe niba uje udusaba kugira uruganda ruto rutunganya iyi miti tukakwereka ibisabwa tukagufasha kubikora hanyuma imiti na yo tukayandika."

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko hashize imyaka 2 hashyizweho politiki igenga ubuvuzi gakondo hagamijwe kubushyigikira no kubuha umurongo. Gusa ubu ngo itegeko rigamije gusubiza mu buryo imikorere yabo riri kwihutishwa nkuko bisobanurwa na Dr. Ntihabose Corneille umuyobozi ushinzwe serivisi, z’ubuvuzi.

Yagize ati "Twibaza ko mu mpera z’uyu mwaka, yaba itegeko rishyiraho urugaga rw'abavuzi gakondo tuzaba turifite inzego, zibishinzwe niziryemeza  ndetse na serivisi zo kwa muganga harimo n’iz’abaganga gakondo aho ni ho tuzamenyera ngo umwana yemerewe kuvurizwa mu bavuzi gakondo, umugore utwite se? gutyo ese gushyira abantu mu bitaro mu bavuzi gakondo biremewe ibyo byose bizaba biri muri iryo tegeko kandi ministeri y'ubuzima ifite ubushake bwo kuryihutisha kuko rizadufasha gufata ibyemezo mu gihe gikwiriye."

Kuri ubu mu ihuriro ry'abavuzi gakondo mu Rwanda habarirwa abagera ku bihumbi  3, ariko ubuyobozi bwaryo bukavuga ko hari abagera ku bihumbi 5 batitabiriye kwimenyekanisha muri iri huriro, yewe ngo hari n’abandi bavuga ko babarizwa mu yandi mahuriro asa n' ahanganye n’irivuga ko ryemewe n’amategeko.


Fiston Felix HABINEZA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage