AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rutsiro: Polisi ifunze abantu 5 bacuruza amabuye y'agaciro bitemewe n'amategeko

Yanditswe Aug, 11 2016 10:14 AM | 3,202 Views



Police y'u Rwanda ifunze abantu 5 bakekwaho gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranije n'amategeko.

Abagore 2 n'abagabo 3 bafatiwe mu karere ka Rutsiro ubwo police yaho yakoraga umukwabu mu murenge wa Rusebeya.

Police kandi yabafatanye ibiro 1438 bya gasegereti na 702 bya coltan.

Uyu mukwabu wari wakozwe mu rwego rwo kurwanya ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko ndetse no gukumira iyangizwa ry'ibidukikije ribuherekeza.

Police ivuga ko abo bantu baba batumwe n'abagura amabuye y'agaciro kujya kuyabacukurira mu birombe, noneho bagaruka bakabaha amafaranga.

Nk'uko biri ku rubuga rwa police y'u Rwanda, umuntu wese ufatiwe mu bikorwa birebana no gushakisha cg kugurisha amabuye y'agaciro atubahirije amategeko abigenga, ahanishwa igifungo gishobora kugera ku mwaka n'ihazabu y'amafranga ari hagati ya miliyoni 3 na miliyoni 10.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage