Yanditswe Aug, 13 2021 16:34 PM | 35,450 Views
Imibiri 168 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabonetse mu murima uri hafi y'urwibutso rw'Akarere ka Ngororero, nyuma y'imyaka 27 yose nta makuru atangwa ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Ahabonetse iyi mibiri ni mu murima wegereye neza neza ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Ngororero, amakuru y’ibanze yatanzwe n’umwana wahashakaga ubwatsi bwo kugaburira amatungo nyuma y’uko abonye imibiri ya mbere.
Kuri uyu wa 12 Kanama hatangiye igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri, ku munsi wa kabiri hakaba hamaze kuboneka 168.
Gushakisha birakomeje, ariko umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid avuga ko uwo bizagaragara ko atatanze amakuru kuri iyi mibiri kandi abizi azakurikiranwa n’itegeko.
Hari abarokotse jenoside mu karere ka Ngororero, bavuga ko kuba hakiboneka imibiri nk’iyi bigaragaza ukwinangira kwa bamwe mu baturage, batsimbarara ku makuru y’aho iba iri.
Ibi bituma batinda gukira bikomere baterwa no kutamenya aho ababo bari ngo bashyingure mu cyubahiro.
Uhagarariye umuryango IBUKA mu karere ka Ngororero, Niyonsenga Jean d’Amour, we avuga ko kuba iyi mibiri ibonetse, bitanga icyizere ko hari abazabonamo abo mu miryango yabo, batari bafiteho amakuru mu myaka 27 ishize nyuma ya jenoside yaorewe abatutsi.
Kugeza ubu nta warokotse jenoside urabasha kugira uwo amenya mu bo yabuze, cyane ko n’igikorwa nyirizina cyo gutunganya no gusesengura ibimenyetso byiganjemo imyenda kitaratangira.
Biteganyijwe gushakisha iyi mibiri bizakomereza mu muferege uringaniye n’uruzitiro rwo ku rwibutso hagendewe ku kuba imyinshi mu mibiri imaze kuboneka ari ho yari iherereye.
Alexis Namahoro
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru