AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ngororero: Imibiri 168 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi yabonetse mu murima

Yanditswe Aug, 13 2021 16:34 PM | 35,450 Views



Imibiri 168 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabonetse mu murima uri hafi y'urwibutso rw'Akarere ka Ngororero, nyuma y'imyaka 27 yose nta makuru atangwa ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ahabonetse iyi mibiri ni mu murima wegereye neza neza ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Ngororero, amakuru y’ibanze yatanzwe n’umwana wahashakaga ubwatsi bwo kugaburira amatungo nyuma y’uko abonye imibiri ya mbere.

Kuri uyu wa 12 Kanama hatangiye igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri, ku munsi wa kabiri hakaba hamaze kuboneka 168.

Gushakisha birakomeje, ariko umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid avuga ko uwo bizagaragara ko atatanze amakuru kuri iyi mibiri kandi abizi azakurikiranwa n’itegeko.

Hari abarokotse jenoside mu karere ka Ngororero, bavuga ko kuba hakiboneka imibiri nk’iyi bigaragaza ukwinangira kwa bamwe mu baturage, batsimbarara ku makuru y’aho iba iri.

Ibi bituma batinda gukira bikomere baterwa no kutamenya aho ababo bari ngo bashyingure mu cyubahiro.

Uhagarariye umuryango IBUKA mu karere ka Ngororero, Niyonsenga Jean d’Amour, we avuga ko kuba iyi mibiri ibonetse, bitanga icyizere ko hari abazabonamo abo mu miryango yabo, batari bafiteho amakuru mu myaka 27 ishize nyuma ya jenoside yaorewe abatutsi.

Kugeza ubu nta warokotse jenoside urabasha kugira uwo amenya mu bo yabuze, cyane ko n’igikorwa nyirizina cyo gutunganya no gusesengura ibimenyetso byiganjemo imyenda kitaratangira.

Biteganyijwe gushakisha iyi mibiri bizakomereza mu muferege uringaniye n’uruzitiro rwo ku rwibutso hagendewe ku kuba imyinshi mu mibiri imaze kuboneka ari ho yari iherereye.

Alexis Namahoro




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage