AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ruswa mu bitiza umurindi 'ubunyeshyamba' mu bamotari

Yanditswe Jan, 27 2022 21:47 PM | 24,311 Views



Mu gihe urwego ngenzura mikorere RURA ruvuga ko mu mujyi wa Kigali habarurwa abamotari basaga ibihumbi 7 bakora uwo murimo batagira ibyangombwa,RBA yabashije kuvugana na bamwe muri bo bavuga ko impamvu zirimo kuba batarize ari zo zituma badashobora kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko gutanga ruswa ari bimwe mu bituma aba batagira ibyagombwa batwara moto mu mujyi wa Kigli.

 Hari abo bita inyeshyamba. Abo si abarwanyi bari mu mashyamba atandukanye, ahubwo ni abatwara abagenzi kuri moto batagira impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Umwe muri bo utashatse ko umwirondoro we umenyakana,avuga ko amaze imyaka 11 atwara abagenzi kur moto kandi nta cyangombwa na kimwe agira.

Mu nkengero z’Umujyi wa Kigali,uyu mumotari niba ari ko twamwita,tumusanze mu muhanda w’igitaka wegereye uwa kaburimbo. Kugira ngo ahagurukane aha hantu biramusaba imibare.

Mbere na mbere ntashaka ko uwo amenya ko ari ari “SANS KINTU”’irindi zina bita abatagira permi. Ikindi agomba gucunga neza ko atisanga mu maboko y’abashinzwe umutekano wo mu muhanda.

Uyu kimwe na bagenzi be bahuje ikibazo bavuga ko kutagira ibyangomwa bituruka ku kuba bataragiye mu mishuri.

Ruswa igaragazwa na bamwe mu bamotari nk’imwe mu mpamvu zituma hari bamwe mu batwara abagenzi kuri moto badafite ibyangombwa birimo perimi n’ibindi bisabwa abatwara abagenzi kuri moto.

Kuba hari abatwara moto badafite ibyangombwa bifite ingaruka nyinshi. Ibi ngo birushaho kwigaragaza iyo bakoze impanuka cyangwa se iyo hari ibindi bibazo bateje bijyanye n’umutekano muke.

Ku bamotari bakora aka kazi bafite ibyangombwa ngo imikorere y’abatabifite na bo ibagiraho ingaruka nyinshi zirimo ko kwica ibiciro.

Umuyobozi w'impuzamakoperative y'abamotari Ngarambe Daniel avuga iyi mpuzamakoperative igiye guhagurukira ikibazo cy’abatwara abagenzi kuri moto badafite ibyambombwa agashimangira ko kwitwaza ko batazi gusoma no kwandika bitakagombye kuba impamvu ituma bakora ibitemewe n’amategeko.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Supretendant of Police Irere Rene avuga ko icyerekezo u Rwanda ruganamo nta wari ukwiye gukorera mu bwihisho kuko inzira zo kubona ibyangombwa zisobanutse.

Polisi y'u Rwanda kandi isaba abagura moto kujya baziha abafite ibyangombwa byuzuye, mu rwego rwo kwirinda ibihombo.

Mu Rwanda, habarirwa abamotari ibihumbi 46. Mu mujyi wa Kigali hari abagera ku bihumbi 24,urwego ngenzura mikorere RURA rukavuga ko abagera ku  bihumbi 7 muri aba batagira  ibyangombwa.

MBABAZI Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage