AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Rusizi: Ubuyobozi bwasabye imiryango 36 ituye mu nkengero z'umusozi wa Muko kwimuka vuba na bwangu

Yanditswe Mar, 25 2024 19:50 PM | 49,383 Views



Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi bwasabye imiryango 36 ituye mu nkengero z'umusozi wa Muko uri mu Murenge wa Bugarama kwimuka vuba na bwangu, kugira ngo barengere ubuzima bwabo. 

Uyu musozi ugiye kumara ibyumweru bitatu uriduka amanywa n'ijoro, ndetse umaze gusenya burundu inzu 10 mu zari ziwukikije.

Mu rukerera rwo ku italiki ya 04 z'uku kwezi, nibwo uyu musozi watangiye kuriduka nk'uko aba baturage babivuga.

Bamwe wabasenyeye inzu bari batuyemo, abandi utengukana n'imyaka bari barawuhinzeho.

Kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi n'inzego zitandukanye, basuye ingo zikikije uyu musozi kugira ngo babahumurize, ariko banabasaba gukiza amagara yabo bagahita bahimuka.  

Meya w'aka Karere, Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko bagiye kubashakira inzu zo kwimukiramo.

Kugeza ubu imiryango 14 yo mu Midugudu ya Cyagara na Muko niyo imaze kwimurwa mu nkengero z'uyu musozi ikodesherezwa ahandi, ndetse hari na gahunda yo kwimura indi 22 muri iki cyumweru, kugira ngo  harengerwe ubuzima bwabo dore ko uyu musozi ukomeje kuriduka nta n'ikizere ko bizahagarara vuba.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage