Yanditswe Apr, 15 2024 17:12 PM | 81,216 Views
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu, barashima inkunga yatewe imishinga yabo y’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi ubu ikaba yarahinduye imibereho yabo.
Mu murima w’ibigori wa koperative y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabishongo mu Murenge wa Mudende, barasarura ibigori, nyuma yo kugurwa bigapakirwa imodoka ibyerekeza ku isoko.
Ni ubuhinzi bufatanywa n'ubw’ibirayi hamwe n’ubworozi bw’Inka 37.
Imiryango 52 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ituye mu Mududugu wa Mudende ihamya ko inkunga yatewe imishinga yabo, bahereye nko kuba Inka boroye zibakamirwa, yahinduye imibereho yaho ku buryo bugaragara.
Usibye abakora ubuhinzi n'ubworozi, hari abandi bakora ubucuruzi batuye muri Muhira mu Murenge wa Rugerero, harimo n’abahawe inkunga y'amafaranga ibihumbi 500 batangiye kuyakoresha mu bucuruzi kandi umusaruro wabwo uraboneka.
Umuryango Ibuka mu Karere ka Rubavu uvuga ko inkunga ikenewe itaragera ku miryango yose y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, ariko harimo gushakwa bisubizo mu bufatanye n’abafatanyabikorwa.
Ibuka mu Karere ka Rubavu ivuga ko urwego rw’abikorera rwabemereye Inka zizorozwa imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, iyi nayo ikaba yitezweho kuzafasha abarokotse mu kwiyubaka kwabo no kwiteza imbere.
Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungeng ...
5 hours
Soma inkuru
Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Apr 28, 2024
Soma inkuru
Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru