AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rubavu: Igitero cyagabwe n'abantu batazwi

Yanditswe Apr, 16 2016 17:12 PM | 4,813 Views



Mu kagali ka Kabumba mu murenge wa Bugeshi, mu karere ka Rubavu, mu ijoro ryakeye abakekwaho kuba abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa FDLR bagabye ibitero muri aka gace. 

Ibyo bitero byibasiye stasiyo ya polisi y'uyu murenge ndetse n'inyubako y’umurenge Sacco Turahumurijwe  n’amazu y’abaturage akorerwamo ubucuruzi. Itangazo ryaturutse muri ministeri y'ingabo rivuga ko inzego z'umutekano zahosheje aba barwanyi bari baturutse muri repubulika iharanira demokarasi ya congo kandi ko umutuzo umaze kugaruka muri aka gace.

Hari mu gihe cya saa sita z’ijoro, ubwo abakekwaho kuba abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa FDLR bateye agacentre k’ubucuruzi ka Kabumba gaherereye m’umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu bitwaje intwaro. Amasasu yumvikanye yangije inyubako y’umurenge wa Sacco Turahumurijwe, bivugwa ko bashakaga kwiba ndetse n’inyubako z’abaturage zagiye zigerwaho n’amasasu.

Kugeza ubu, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zivuga ko, nta muntu wahasize ubuzima, nta n’uwakomeretse. Itangazo riturutse muri ministeri y'ingabo rivuga ko inzego z’umutekano zahosheje aba barwanyi bateye baturutse mu gihugu cya Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka I Buhumba gahana imbibe n’umurenge wa Bugeshi.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage