AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Rubavu: Ibiraro byangiritse bikomeje kubangamira ubucuruzi bw’ibisheke

Yanditswe Jan, 06 2022 12:52 PM | 14,859 Views



Abafite aho bahuriye n’imirimo y’ubuhinzi n'ubucuruzi bw’ibisheke mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rubavu bavuga ko yabateje imbere  kuko  ibafasha kubona ibikenerwa by’ibanze mu miryango yabo, gusa ingorane zihari uyu munsi ziri gukoma mu nkokora imikorere yabo ni ibiraro byangiritse, ababarangurira babura inzira none barifuza ko bisanwa.

Uwamahoro Jacqueline na Mutamuriza Jeannine ni bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rubavu  bamaze imyaka isaga 10 bakora imirimo ishamikiye ku buhinzi bw’ibisheke. Mu Murenge wa Nyundo aho tubasanze harangurizwa ibisheke, bagaragaza  uburyo imirimo ishamikiye ku buhinzi bwabyo  ibafasha kubonera imiryango yabo iby’ibanze nkenerwa bya buri munsi.

Umurenge wa Nyundo ufite ubuso bungana na hegitari zisaga 18 buhinzweho ibisheke. Ubu buhinzi butunze ababihinga, ababyikorera  n’abakodesha imirima yabyo.

Aba bose bavuga ko imirimo yabo igenda neza gusa inzitizi ihari muri iki gihe ni iyangirika ry’ibiraro 2 biri  ku  mugezi wa Sebeya none byakomye  mu nkokora ubwikorezi bw’ibisheke  kuva mu mirima bijya aho bikusanyirizwa bikabona kwerekera ku masoko atandukanye, bifuza ko byasanwa naho ubundi ngo biradindiza imigenderanire.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Habimana Aaron avuga ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe ibiraro bifite ikibazo biba byasanwe byoroheje ariko ubuhahirane bukomeze.

Biteganyijwe ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2022-2023 ibyo biraro byambukiranya umugezi  wa Sebeya  bizubakwa mu buryo burambye .

Uwamahoro Jeanne




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage