Yanditswe Jan, 06 2022 12:52 PM | 14,859 Views
Abafite aho bahuriye n’imirimo
y’ubuhinzi n'ubucuruzi bw’ibisheke mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rubavu
bavuga ko yabateje imbere kuko ibafasha kubona ibikenerwa by’ibanze mu
miryango yabo, gusa ingorane zihari uyu munsi ziri gukoma mu nkokora imikorere
yabo ni ibiraro byangiritse, ababarangurira babura inzira none barifuza ko
bisanwa.
Uwamahoro Jacqueline na Mutamuriza Jeannine ni bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rubavu bamaze imyaka isaga 10 bakora imirimo ishamikiye ku buhinzi bw’ibisheke. Mu Murenge wa Nyundo aho tubasanze harangurizwa ibisheke, bagaragaza uburyo imirimo ishamikiye ku buhinzi bwabyo ibafasha kubonera imiryango yabo iby’ibanze nkenerwa bya buri munsi.
Umurenge wa Nyundo ufite ubuso bungana na hegitari zisaga 18 buhinzweho ibisheke. Ubu buhinzi butunze ababihinga, ababyikorera n’abakodesha imirima yabyo.
Aba bose bavuga ko imirimo yabo igenda neza gusa inzitizi ihari muri iki gihe ni iyangirika ry’ibiraro 2 biri ku mugezi wa Sebeya none byakomye mu nkokora ubwikorezi bw’ibisheke kuva mu mirima bijya aho bikusanyirizwa bikabona kwerekera ku masoko atandukanye, bifuza ko byasanwa naho ubundi ngo biradindiza imigenderanire.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Habimana Aaron avuga ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe ibiraro bifite ikibazo biba byasanwe byoroheje ariko ubuhahirane bukomeze.
Biteganyijwe ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2022-2023 ibyo biraro byambukiranya umugezi wa Sebeya bizubakwa mu buryo burambye .
Uwamahoro Jeanne
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru