AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Rayon Sports y'Abagore yegukanye Shampiyona

Yanditswe Mar, 23 2024 19:07 PM | 130,019 Views



Rayon Sports y'Abagore yegukanye Igikombe cya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1-0 mu mukino wabereye ku Kibuga cya AVEGA mu Karere ka Rwamagana.

Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Werurwe 2024, cyatsinzwe na Mukandayisenga Jeanine wamamaye nka KaBoy.

Mu butumwa bw’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, bwanyujijwe kuri X [Twitter] yashimiye Rayon Sports yegukanye igikombe.

Yagize iti “Umwaka wa mbere mu cyiciro cya mbere, igikombe cy'irushanwa, ikipe nziza mu bihe byiza. Wakoze cyane @RayonSportsWFC.’’

Rayon Sports WFC iri gukina Icyiciro cya Mbere ku nshuro ya mbere nyuma yo kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino ushize. Yegukanye igikombe mu gihe habura umukino umwe ngo Shampiyona igere ku musozo.

Rayon Sports WFC yagaragaje imbaraga zikomeye ndetse ishobora guhangana na AS Kigali WFC imaze kubaka kubaka ibigwi muri Ruhago Nyarwanda kuko ifite ibikombe bya shampiyona 12.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage