AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Raporo ya UNESCO igaragaza ko ikinyarwanda kiri mu ndimi zishobora kuzimira vuba

Yanditswe Feb, 04 2018 22:01 PM | 6,358 Views



Inzego zishinzwe umuco mu Rwanda ntizemeranya n’abavuga ko Ikinyarwanda ari rumwe mu ndimi 6000 zenda gukendera ku isi icyakora zikemera ko ngo ikinyarwanda cyugarijwe n’abakivangitiranya n’izindi ndimi; ibyo bita kukivangira.

Imivugire y'ururirmi rw'Ikinyarwanda  kuri benshi ngo isigaye itanoze bitewe n'impamvu zinyuranye nkuko bamwe mu Banyarwanda babibona. Bamwe bagira bati, " Kuko hari nk'amagambo yajyaga avugwa mbyiruka ariko ubu atakivugwa, ahubwo agahindukamo izindi ndimi zo hirya no hino zivangavanze, nuko hakongera hagakorwa ubukangurambaga abantu bakongera kwiga ikinyarwanda nkuko twakigaga cyera cyimbitse."

Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye harimo gutambuka inkuru zivuga ko ngo hakurikijwe raporo y’ ishami ry’ Umuruyango w’Abibumbye ryita ku burezi n’ Umuco(UNESCO) ikinyarwanda kiri mu ndimi 6000 zishobora kuzimira muri iki kinyejana cya 21 niba nta gikozwe.

Abagize inteko y'ururimi n'umuco ntibemera ko ururimi rw'ikinyarwanda rushobora kuzimira kuko rubungabunzwe cyane. Gusa bemera ko rurimo kuvangirwa n'izindi ndimi nazo ariko zikenewe n'abanyarwanda nkuko Umuyobozi w'ishami ry'ururimi mu nteko y'ururimi n'umuco Nsanzabananwa Modeste abisobanura. Ati, "Ntabwo ikinyarwanda kizacika ntibishoboka, indimi zicika ari uko zititaweho, ururetse rukagenda nk'uruzi ururimi rwo uba urushyize mukaga, rushobora gucika kuko nta kuruyobora, nta nzira uruha, naho ikinyarwanda gucika byo ntibishoboka kuko kirinzwe n'amategeko, abanyarwanda baragikunze barakivuga nka 90% barakivuga kandi kuva na kera kandi bizanakomeza bityo, gifite amategeko kigenderaho, gifite uko kivugwa, gifite uko cyandikwa gifite ibitabo byandikwamo, ikinyarwanda gihagaze neza mu byukuri. Aho impungenge zizira ni ukuvuga ngo hari izindi ndimi zisa nizifata umwanya icyo kinyarwanda cyakagiyemo, izo nizo mpungenge zakabaye zumvikana."

Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne akaba asaba abanyarwanda guharanira kuvuga neza ikinyarwanda nkuko bitabira izindi ndimi z'amahanga. Yagize ati, "...Icyo nkangurira abantu ni ugushyiramo imbaraga biga ururimi rw'ikinyarwanda nkuko bashyiramo imbaraga biga indimi z'amahanga, kurubungabunga cyane cyane ko ururimi arirwo ngobyi y'umuco,  nirwo rutuma turushaho guhererekanya za ndangagaciro z'umuco wacu, abahanzi, abanyamakuru, ababyeyi mu miryango abarezi mu mashuli, twese dufatanye kugirango tubungabunge ururimi rwacu twumve dutewe ishema yo kurumenya no kuruvuga neza"

Minisitiri Uwacu Jullienne yavuze ko hari byinshi bimaze gukorwa kugira ngo ururimi rw'Ikinyarwanda rubungabungwe harimo ku rwigisha mu mashuli no kuruha umurongo uhamye wimikoreshereze yarwo. Gusa ngo haracyagaragara amwe mu mashuli y'igenga atarwigisha ndetse naho rwigishwa rugahabwa umwanya muto.

Ururimi rw'ikinyarwanda rukoreshwa n'abantu bari hagati ya miriyoni 35-40 babarizwa mu Rwanda, Tanzania, Uganda, Rep. Iharanira Demokarasi ya Kongo n'ahandi hirya no hino ku isi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage