AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RWANDA: Umusaruro mbumbe wazamutse ku 8.4% mu gihembwe cya 1 cya 2019

Yanditswe Jun, 18 2019 08:55 AM | 5,147 Views



Uyu musaruro w’ibihingwa ngengabukungu wagabanutseho ku gipimo cya 9% mu gihe mu gihembwe nk’iki mu mwaka ushize, umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wari watumbagiye ku kigero cya 46% yose. Gusa muri rusange umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku gipimo cya 4% ndetse bunagira uruhare rwa 28% ku musaruro mbumbe muri iki gihembwe cya mbere, wageze kuri miliyali 2144 z’amafaranga y’u Rwanda uvuye kuri miliyali 1987 mu gihembwe cya mbere cya 2018. 

Ivan MURENZI umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare asobanura byimbitse ibijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi aho avuga ko igabanuka k'umusaruro w'ibihingwa ngengabukungu kwatewe nigabanuka ry'umusaruro w'icyayi.

Murenzi yasobanuye ko ukugabanuka k’umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu kwatewe no kuba ‘umusaruro ku cyayi waragabanutse ku rugero rwa 7% no ku bindi bihingwa byoherezwa hanze nk’indabyo n’ibireti ukaba waragabanutseho 19% byose bigatera kugabanukwa kwa 9%’. Icyakora umusaruro w’ikawa wo wiyongereyeho 2%.

Ati “Kugabanuka kw’icyayi biterwa n’ibiciro bihari ku isoko mpuzamahanga cyangwa igihe kuko imibare itwereka ko mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri ari ko bigenda ariko mu bindi bihembwe habamo ubwiyongere cyane.”

Umusaruro ukomoka ku nganda muri iki gihembwe cya mbere cya 2019 wazamutse ku gipimo cya 18% ndetse zinagira uruhare rwa 17% mu musaruro mbumbe. Aha umusaruro ukomoka ku bikorwa by’ubwubatsi nabwo bubarizwa mu cyiciro cy’inganda wazamutse ku gipimo cya 30%. Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’imari n’igenamigambi Dr. Claudine Uwera avuga ko nubwo igihembwe cya mbere mu mwaka ushize ubukungu bwari bwazamutse ku gipimo cya 10.6%, ubu bukaba buzamutse ku gipimo cya 8.4%, byose ari izamuka kuko bateranya umusaruro wabonetse kuwaruhari.

Umusaruro wa serivise mu gihembwe cya mbere cya 2019 wazamutse ku gipimo cya 8% unagira uruhare rwa 48% mu musaruro mbumbe wose muri icyo gihembwe. By'umwihariko muri serivise, ubwikorezi bwo mu kirere, umusaruro wabwo wazamutseho 21%.


INKURU  Ruziga Emmanuel Masantura 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage