Yanditswe Jun, 18 2019 08:55 AM | 5,147 Views
Uyu musaruro w’ibihingwa ngengabukungu wagabanutseho ku gipimo cya 9% mu gihe mu gihembwe nk’iki mu mwaka ushize, umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wari watumbagiye ku kigero cya 46% yose. Gusa muri rusange umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku gipimo cya 4% ndetse bunagira uruhare rwa 28% ku musaruro mbumbe muri iki gihembwe cya mbere, wageze kuri miliyali 2144 z’amafaranga y’u Rwanda uvuye kuri miliyali 1987 mu gihembwe cya mbere cya 2018.
Ivan MURENZI umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare asobanura byimbitse ibijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi aho avuga ko igabanuka k'umusaruro w'ibihingwa ngengabukungu kwatewe nigabanuka ry'umusaruro w'icyayi.
Murenzi yasobanuye ko ukugabanuka k’umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu kwatewe no kuba ‘umusaruro ku cyayi waragabanutse ku rugero rwa 7% no ku bindi bihingwa byoherezwa hanze nk’indabyo n’ibireti ukaba waragabanutseho 19% byose bigatera kugabanukwa kwa 9%’. Icyakora umusaruro w’ikawa wo wiyongereyeho 2%.
Ati “Kugabanuka kw’icyayi biterwa n’ibiciro bihari ku isoko mpuzamahanga cyangwa igihe kuko imibare itwereka ko mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri ari ko bigenda ariko mu bindi bihembwe habamo ubwiyongere cyane.”
Umusaruro
ukomoka ku nganda muri iki gihembwe cya mbere cya 2019 wazamutse ku gipimo cya
18% ndetse zinagira uruhare rwa 17% mu musaruro mbumbe. Aha umusaruro ukomoka
ku bikorwa by’ubwubatsi nabwo bubarizwa mu cyiciro cy’inganda wazamutse ku
gipimo cya 30%. Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’imari n’igenamigambi
Dr. Claudine Uwera avuga ko nubwo igihembwe cya mbere mu mwaka ushize ubukungu
bwari bwazamutse ku gipimo cya 10.6%, ubu bukaba buzamutse ku gipimo cya 8.4%,
byose ari izamuka kuko bateranya umusaruro wabonetse kuwaruhari.
Umusaruro wa serivise mu gihembwe cya mbere cya 2019 wazamutse ku gipimo cya 8%
unagira uruhare rwa 48% mu musaruro mbumbe wose muri icyo gihembwe.
By'umwihariko muri serivise, ubwikorezi bwo mu kirere, umusaruro wabwo
wazamutseho 21%.
INKURU Ruziga Emmanuel Masantura
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru