Yanditswe Dec, 24 2021 20:17 PM | 81,346 Views
Urwego Ngenzuramikorere, RURA rwavuze ko kwiyongera
kw'ibiciro bya gaz ari igihombo ku muguzi wa nyuma, bityo buri wese ugira
uruhare mu kuzamura iki giciro azabihanirwa.
Abacuruzi ba gaz, abayiranguza kimwe n'abaturage barasaba ko habaho ibiganiro by'inzego zose z'uruhererekane rw'imicururize ya gaz kugira ngo hatangwe umwanzuro ukwiye ku giciro kuko kugeza ubu ibiherutse gushyirwaho bitaratangira gukurikiza uko byemejwe, ahubwo hakabaho kutavuga rumwe ku bijyanye n'ibiciro bikomeje kuguma uko byahoze.
Kuva tariki 15 z'uku kwezi nibwo ibiciro bishya bya gaz byatangiye kubahirizwa, aho abayitumiza bakanayinjiza mu gihugu igiciro kitagombaga kurenga amafaranga 1151,
abayiranguza bakagurisha ku mafaranga 1220 naho umuguzi wa nyuma akayigura ku
mafaranga 1260 ku kilo.
Ni nyuma y'uko hari hashize igihe humvikana izamuka ry'ibiciro bya gaz hirya no hino mu gihugu.
Abaranguza gaz basobanura ko kugabanya ibiciro byatumye bacururiza mu bihombo, ari yo mpamvu ngo mbere yo gushyiraho ibiciro hajya hakorwa ubugenzuzi.
Olivier Kaberuka umuyobozi wa Kigali Gaz LTD yagize ati "Abacuruzi ba gaz basobanura ko hamwe na hamwe zatangiye kubura bitewe n'uko abazinjiza mu gihugu bazibitse, mu gihe abasanzwe baranguza nabo barimo kudandaza kuko abenshi baranguye bahenzwe, ibi bituma bahitamo kuzoherereza abaguzi bongeyeho igiciro cy'urugendo kuko nta yindi nyungu baba bari bubone kuko amabwiriza asaba ko ntawe uzamura igiciro."
Umuyobozi w'ihuriro ry'abatumiza bakaninjiza gaz mu Rwanda, Dr Akumuntu Joseph avuga ko ikibazo kiri ku bacuruzi ba gaz uhereye ku baranguza kuko we asanga gaz ihari ihagije.
Ati "Uko byagenda kose, kwiyongera kw'ibiciro bya gaz ni igihombo ku muguzi wa nyuma.
Umuyobozi mukuru wa RURA, Ernest Nsabimana yibutsa buri wese ugira uruhare mu kuzamura igiciro cya gaz ko azabihanirwa.
Nyuma yo gushyiraho ibiciro bishya bya gaz byatangiye gukurikizwa tariki 15 Ukuboza 2021, biteganijwe ko ibi biciro bizavugururwa nyuma y'ukwezi kumwe kugira ngo bijyanishwe n'igihe.
Jean Claude Mutuyeyezu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru