AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

RSSB yijeje PAC ko nta gihombo kizongera kuba mu mari ishorwa mu macumbi

Yanditswe Sep, 11 2019 08:11 AM | 8,672 Views



Ikigo cy'ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, kijeje Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu, PAC, ko nta gihombo kizongera kuvuka ku mari ishorwa mu macumbi, bitewe n'ingamba zafashwe.

Ikigo cy'ubwitegenyirize mu Rwanda RSSB gifite hafi 10% by'umutungo w'igihugu gicunga. Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta igaragaza ko RSSB ari ikigo cy'imari gikomeye cyane, kuko kinafite umwihariko wo kubona amafaranga yinjira ku buryo buhoraho, kandi kikayabika mu buryo bw'igihe kirekire. 

Gusa raporo ya 2017/2018 igaragaza ko harimo imicungire mibi y'umutungo w'igihugu n'igihombo rimwe na rimwe gituruka ku ishoramari ritanoze.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Richard Tusabe, avuga ko ibi biterwa n'ubushobozi bw'abakozi n'uburyo ikigo cyubatse butajyanye n'inshingano.

Yagize ati "RSSB uyu munsi iha akazi graduates nk'uko systeme ya leta ya recrutement imeze. Ariko can you retain those staff? Uyu munsi baraducika, bakajya mu bindi bigo by'ibaruramari, ibyo bikambuza gukomeza kubaka ubushobozi bw'abakozi. Ikindi cya kabiri ni imiyoborere y'abakozi na yo ntabwo twayirengagiza. Ese umukozi iyo adashoboye bigenda bite?"

Ubwo iki kigo cyari muri  PAC, abadepite bagarutse kuri amwe mu makosa agaragaza muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta  ya 2017/2018 bibaza ikiyatera.

Depite Mukarugwiza Annonciata, Visi perezida wa PAC yagize ati "Ishoramari mu by'ukuri rikorwa nk'uko mwigeze kubivugaho, ntabwo rigaragaza ko rifite intego rwose na gato, ukibaza ushora imari cyangwa umukozi ubifite mu nshingano, niba yicara akabitekerezaho akavuga ati uyu munsi tugomba gushora imari aha n'aha, bikabyuka bishyirwa mu bikorwa, wibaza niba biba byahawe umwanya munini kugira ngo byigweho neza."

Undi mudepite yagize ati "Turashora imari duhomba, turakora tuguma muri manuel, digital abandi bayigezemo, ntaho turi, turirirwa muri printing y'amakarita, turirirwa mu mapuro. Iriya mikorere, mutubwire aho twicaye uyu munsi nka PAC, inzitizi mufite ni izihe zituma e-service idatera imbere mu kigo nka RSSB?"

Ku birebana n'ishoramari, Richard Tusabe yasobanuye ko mu kubaka amacumbi, hagiye habaho ibibazo byo kubaka hatabanje gukorwa inyigo zinoze kugira ngo bamenye abo bubakira n'ibyo bakeneye. 

Avuga ko ubu hafashwe ingamba zo gukoresha ba rwiyemezamirimo, bakaba ari bo bubaka, ariko bagahera ku mafaranga make y'abubakirwa.

Ati "Iyo ukoresheje amafaranga yawe, ugerageza kurangiza vuba. Ntabwo projet yarenga amezi 24 itararangira, ibyo bikampa amahirwe yo kugurisha vuba. Ikindi ngira ngo twamaze kubona n'i Burayi hose uko bikorwa, nta muntu wubaka atazi uwo yubakira. Ni ukuvuga ngo niba urangije design ugakora costing, ngomba kuvuga nti muze inzu ziragurishwa ku mafaranga miliyoni 80. Kugira ngo nkubakire, ndatangira wishyuye 10%. Abantu bagakoresha amafaranga y'abandi ahubwo kugira ngo bubake, ntabwo bakoresha amafaranga yacu. Ni byo turimo kugerageza gukora, amakosa yarabaye, twayigiyeho byinshi, ariko mutwihanganire turebe ukuntu twabakosora, ku buryo nta real estate tuzongera guhombamo amafaranga ndagira ngo mbibizeze."

Mu bindi bibazo bigaragara muri RSSB harimo kutamenya agaciro cy'imitungo iba yashowemo imari no kudakurikirana uburyo agaciro k'imitungo gahindagurika, kutagira ibyangombwa by'umutungo wa RSSB nk'ubutaka, gukora ishoramari mu buryo budakurikije amategeko, ikinyuranyo mu misanzu itangwa no gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, harimo gutegurwa umushinga w'itegeko rigamije kuvugurura imikorere ya RSSB, bityo iki kigo kigahabwa abakozi bajyanye n'imiterere n'inshingano zacyo.

Inkuru mu mashusho


Jeannette UWABABYEYI 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage