AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RIB yerekanye Umunya-Uganda ukekwaho kwiba arenga miliyoni 100 Frw

Yanditswe Jun, 04 2021 16:05 PM | 72,724 Views



Kuri uyu wa Gatanu, Urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwerekanye umusore ufite ubwenegihugu bwa Uganda wiyitaga umunyarwanda akoresheje ibyangombwa bihimbano, akiba amafaranga sosiyete icuruza amabuye y'agaciro mu Mujyi wa Dubai.

Uyu musore ngo yari amaze kwiba agera ku bihumbi 115 000 by'amadorari ya Amerika ni hafi miliyoni 115 z'amafaranga y'u Rwanda.

Uyu musore w'umugande  avuga ko yahawe ikiraka n'abagabo babiri b'Abagande, bamusaba kwiyita umunyarwanda kugirango babone uko biba amafaranga sociyete icuruza amabuye y'agaciro mu Mujyi wa Dubai, aho bamubwiraga ko nibabona ari umunyarwanda bari bumwizere bakamuha amafaranga.

Yagize ati “Ubusanzwe nakoreraga Kompanyi y'ubwikorezi abantu baraje barambwira ngo ubwo ufite ubunararibonye mu gutumiza no kohereza ibicuruzwa hanze y'igihugu tugiye kuguha akazi. Tugiye kuguhuza n'umuntu umubwire ko uri umunyarwanda ucuruza amabuye y'agaciro mu Rwanda.”

“Narabikoze nshaka ibyangombwa by'ibihimbano hano babinyoherereza kuri whatsapp hanyuma mu gufata amafaranga nkakoresha indangamuntu y'Ingande, banyishyuye inshuro eshtu bakampa ibihumbi 30 by'amadorari.”

Avuga ko ubutumwa yaha abashaka kwigana ibyangombwa by'u Rwanda, ni ukubireka mu buryo bwose bushoboka kuko u Rwanda rutajenjeka.

Umwe mu bakorera sosiyete ya Goran Metal Trading woherejwe  gukurikirana amafaranga bahaye uyu mugande, ashima inzego zitandukanye z'u Rwanda uburyo zabafashije mu gukurikirana amafaranga yabo.

Yagize ati “Goran yamwishyuye amafaranga nawe amwereka ibyangombwa byose birimo ibya Rwanda Revenue, nyuma yo kubona nta zahabu atwoherereje, banyohereje hano mu Rwanda ngo ndebe icyabaye mpageze nibwo nasanze ibyangomwa yaduhaye byose ari ibihimbano.”

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB Dr Murangira Thierry avuga ko mbere y'uko abantu bakorana bakwiye kubanza kumenyana

Avuga kandi ko hari abandi babiri bafatanyije n'uyu musore bagishakishwa n'inzego z'umutekano.

Uyu musore naramuka ahamwe n'icyaha azahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 kugeza ku icumi, n'ihazabu ya milioni kuva kuri eshatu kugeza ku icumi z’amafaranga y'u Rwanda

MBABAZI Dorothy




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage