Yanditswe Jun, 04 2021 16:05 PM | 72,724 Views
Kuri uyu wa Gatanu, Urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwerekanye umusore ufite ubwenegihugu bwa Uganda wiyitaga umunyarwanda akoresheje ibyangombwa bihimbano, akiba amafaranga sosiyete icuruza amabuye y'agaciro mu Mujyi wa Dubai.
Uyu musore ngo yari amaze kwiba agera ku bihumbi 115 000 by'amadorari ya Amerika ni hafi miliyoni 115 z'amafaranga y'u Rwanda.
Uyu musore w'umugande avuga ko yahawe ikiraka n'abagabo babiri b'Abagande, bamusaba kwiyita umunyarwanda kugirango babone uko biba amafaranga sociyete icuruza amabuye y'agaciro mu Mujyi wa Dubai, aho bamubwiraga ko nibabona ari umunyarwanda bari bumwizere bakamuha amafaranga.
Yagize ati “Ubusanzwe nakoreraga Kompanyi y'ubwikorezi abantu baraje barambwira ngo ubwo ufite ubunararibonye mu gutumiza no kohereza ibicuruzwa hanze y'igihugu tugiye kuguha akazi. Tugiye kuguhuza n'umuntu umubwire ko uri umunyarwanda ucuruza amabuye y'agaciro mu Rwanda.”
“Narabikoze nshaka ibyangombwa by'ibihimbano hano babinyoherereza kuri whatsapp hanyuma mu gufata amafaranga nkakoresha indangamuntu y'Ingande, banyishyuye inshuro eshtu bakampa ibihumbi 30 by'amadorari.”
Avuga ko ubutumwa yaha abashaka kwigana ibyangombwa by'u Rwanda, ni ukubireka mu buryo bwose bushoboka kuko u Rwanda rutajenjeka.
Umwe mu bakorera sosiyete ya Goran Metal Trading woherejwe gukurikirana amafaranga bahaye uyu mugande, ashima inzego zitandukanye z'u Rwanda uburyo zabafashije mu gukurikirana amafaranga yabo.
Yagize ati “Goran yamwishyuye amafaranga nawe amwereka ibyangombwa byose birimo ibya Rwanda Revenue, nyuma yo kubona nta zahabu atwoherereje, banyohereje hano mu Rwanda ngo ndebe icyabaye mpageze nibwo nasanze ibyangomwa yaduhaye byose ari ibihimbano.”
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB Dr Murangira Thierry avuga ko mbere y'uko abantu bakorana bakwiye kubanza kumenyana
Avuga kandi ko hari abandi babiri bafatanyije n'uyu musore bagishakishwa n'inzego z'umutekano.
Uyu musore naramuka ahamwe n'icyaha azahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 kugeza ku icumi, n'ihazabu ya milioni kuva kuri eshatu kugeza ku icumi z’amafaranga y'u Rwanda
MBABAZI Dorothy
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru