AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RIB yataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranweho kwambura abaturage bakoresheje uburiganya

Yanditswe Apr, 23 2021 13:27 PM | 15,709 Views



Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rufunze abitwa Bizimungu J.Baptiste, Hitiyaremye Alfred na Musabimana Simon, bakurikiranyweho kwambura abaturage batandukanye bakoresheje uburiganya.

RIB ivuga ko aba bagabo uko ari batatu bashaka amakuru ku muntu ufite ikibanza, bakamubeshya ko ari abakozi ba sosiyete y’itumanaho  bityo bashaka ibibanza byo gushyiramo iminara.

Ivuga ko iyo bageze kuri uwo muntu bamubwira ko bifuza gukodesha cyangwa kugura ikibanza cye kandi  ku mafaranga menshi.

RIB ivuga ko bamubwira ko bamutoranyije mu bandi benshi babishaka kandi ko byihutirwa. Bahita boherereza nyiri ikibanza amasezerano y’amahimbano y’uburyo sosiyete izamwishyura.

Batangira kumusaba amafaranga bita aya ‘essence’ kugirango baze gusura ikibanza, n'ayo kuba bamufashije kubona ayo mahirwe.

RIB itangaza ko babikora mu itsinda, ku buryo hari uwiyita umukozi wa sosiyete y'itumanaho ikeneye ibibanza, undi akiyita umu enjeniyeri upima ibibanza, n'undi wivugisha nk'umunyamahanga kugira ngo yemeze uwo bashaka kwiba ko harimo n'abanyamahanga, bitume arushaho kubagirira icyizere.

RIB yatangaje ko yongera gukangurira abaturarwanda kugira amakenga iteka iyo bahamagawe n'umuntu batazi, abizeza inyungu z'umurengera.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage