Yanditswe Apr, 23 2021 13:27 PM | 15,709 Views
Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rufunze abitwa Bizimungu J.Baptiste,
Hitiyaremye Alfred na Musabimana Simon, bakurikiranyweho kwambura abaturage
batandukanye bakoresheje uburiganya.
RIB ivuga ko aba bagabo uko ari batatu bashaka amakuru ku muntu ufite ikibanza, bakamubeshya ko ari abakozi ba sosiyete y’itumanaho bityo bashaka ibibanza byo gushyiramo iminara.
Ivuga ko iyo bageze kuri uwo muntu bamubwira ko bifuza gukodesha cyangwa kugura ikibanza cye kandi ku mafaranga menshi.
RIB ivuga ko bamubwira ko bamutoranyije mu bandi benshi babishaka kandi ko byihutirwa. Bahita boherereza nyiri ikibanza amasezerano y’amahimbano y’uburyo sosiyete izamwishyura.
Batangira kumusaba amafaranga bita aya ‘essence’ kugirango baze gusura ikibanza, n'ayo kuba bamufashije kubona ayo mahirwe.
RIB itangaza ko babikora mu itsinda, ku buryo hari uwiyita umukozi wa sosiyete y'itumanaho ikeneye ibibanza, undi akiyita umu enjeniyeri upima ibibanza, n'undi wivugisha nk'umunyamahanga kugira ngo yemeze uwo bashaka kwiba ko harimo n'abanyamahanga, bitume arushaho kubagirira icyizere.
RIB yatangaje ko yongera gukangurira abaturarwanda kugira amakenga iteka iyo bahamagawe n'umuntu batazi, abizeza inyungu z'umurengera.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru