AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RIB mu iperereza ku binjiza inzoga za magendu mu Rwanda

Yanditswe Jul, 23 2019 14:05 PM | 11,566 Views



Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB)  ruravuga ko rwatangiye iperereza ku bakekwaho kwinjiza no gucuruza mu gihugu ku buryo bwa magendu inzoga zo mu bwoko bwa likeri na divayi.

Kuri ubu hari bamwe bamaze gutabwa muri yombi abandi bakaba bagishakishwa.

Kuri uyu wa Mbere RIB yerekanye amacupa 252 ya likeri yafatiwe mu modoka ebyiri, abari bazitwaye bari barayahishe munsi y'imisego n'amatapi y'imodoka, mu dusanduku twakozwe n'abasudira.

Uretse izo zahishwe mu modoka hari n'abandi bacuruzi bafite ububiko bw’inzoga mu ngo zabo, ugasanga amacupa ari ho tembure z'imosoro ya kera n'iy'ubu, ariko bakavuga ko izo nzoga bazisoreye mu buryo buzwi ndetse banahabwa tembure z'imisoro.

Umuvugizi wa RIB Mbabazi  Modeste, avuga ko ikibazo cy’izo magendu kikiri mu iperereza rikazakorwa ku bacuruza muri ubwo buryo no mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe kwinjiza imisoro n'amahoro kugira ngo hamenyekane ababa baratanze tembure zitagaragara muri sisiteme yacyo.

RRA mu itangazo iherutse gushyira  ahagaragara tariki ya 28 Kamena 2019, ryasabaga ko abafite inzoga zo mu cyiciro cya likeri na divayi zifite tembure z'umusoro zakoreshwaga mbere y'itariki 5 Nzeri 2018, ko basabwa gukora urutonde rw'inzoga zikiri mu bubiko hakagaragazwa ubwoko bw'inzoga, inomero ya tembure  y'umusoro iri ku icupa, izina ry'inzoga n'aho yaranguriwe.

Itegeko ry’Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba mu ngingo yaryo ya 16 n'iy'199  na 210 zivuga ku ikumira z'icuruzwa rya magendu; aho zivuga ku gihano ku babifatiwemo, rigateganya igifungo kigeze ku myaka 3 n'ihazabu irenga amadolari y'Amerika 1000.

Na ho mu mategeko y'u Rwanda mu ngingo ya 273 ivuga ku bahinduye ibirango bagashyira ku nzoga n'ibindi bicuruzwa hateganyijwe ibihano by'igifungo kuva ku myaka 5 kugeza kuri 7 ndetse n'amande kuva kuri miliyoni 3 kugeza kuri 5 z'amafaranga y'u Rwanda.

John Patrick KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage