Yanditswe Nov, 07 2017 21:13 PM | 3,709 Views
Abashakashatsi, abanyamakuru
n'impuguke mu itangazamakuru baratangaza ko mu Rwanda uru rwego rumaze gutera
intambwe ishimishije nubwo hakiri byinshi bikenwe harimo kongera ubunyamwuga
ndetse n'amikoro kubakora itangazamakuru.
Ibi byatangajwe mu gihe, u Rwanda rwizihiza umunsi nyafrika w' itangazamakuru wahuriranye n'inama ya 9 y'umushyikirano kw'itangazamakuru.
Abakora umwuga w' itangazamakuru mu Rwanda bavuga ko uko imyaka ihita indi igataha uru rwego rurshaho kugenda rwiyubaka ku buryo butanga ikizere gikomeye cy’ejo hazaza h’itangazamakuru mu Rwanda. Gusa, nubwo hari intambwe imaze guterwa aba banyamakuru bemeza ko hakiri byinshi bigikenewe mu kunoza akazi kabo.
Ministre w'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba Louise Mushikiwabo yavuze ko uru rwego rumaze gusobanukirwa uruhare rugomba kugira mw' iterambere ry' umugabane wa Afrika. Yagize ati, "Abakora umwuga w'itangazamakuru bagomba kuba umuyoboro wa politiki y' imibereho myiza y'abaturage, arinawo abakuru b'ibihugu by’Afrika bakoresha kugeza ku baturage babo kandi imibereho myiza ijyanye no kuba abantu bafite amakuru ahagije cyane cyane muri ibi bihe tugezemo byo kuba abantu bafite amakuru ahagije."
Iyi nama yitabiriwe n'abayozi b'ibitangazamkuru, amashyirahamwe y'abanyamakuru abashakashatsi, abahagarariye umuryango w'abibumbye ndeste n'umuryango w'ubumwe bwa Afrika.
Kuri ubu urwego rw'itangazamakuru mu Rwanda rugabanyije mu byiciro 4 harimo amaradiyo akorera mu Rwanda 35, amatereviziyo 15, ibitangazamakuru bisohoka mw'icapiro 40 mu gihe ibisohokera kuri murandasi cyangwa Internet bikaba ari 80.
UMUHANGO WO GUHEMBA ABANYAMAKURU BAHIZE ABANDI MU MWUGA WABO.
U rwego rw’igihugu rw’itangazamakuru RBA nirwo rwihariye ibihembo byinshi ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ubwo hatangagwa ibihembo ku bitangangamazakuru n’abanyamakuru bahize abandi mu mwuga wabo.
Muri iki gikorwa ngarukamwaka ,hatanzwe ibihembo 49 bizwi nka DEVELOPMENT JOURNALISM AWARDS.
Urwego rw'igihugu rw' itangazamakuru RBA harimo Radio na terevisiyo Rwanda byatwaye ibihembo 11 mu bihembo 49.
Bimwe mu bihembo byahawe RBA harimo Radio ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda, abanyamakuru bahize abandi mu kuvuga amakuru kuri Tereviziyo, umunyamakuru uvuga sporo kuri radio.
Nkuko byagaragaye nk'umwihariko w'uyu mwaka RBA yatwaye na none ibihembo ku nkuru zifitanye isano n' imibereho myiza y'abaturage, imitangire ya servisi, ubumwe n'ubwiyunge yaba inkuru za radio ndetse na televiziyo.
Ubwo ibi bihembo byatangagwa abanyamakuru bashishishikarijwe gukomeza gukora umwuga wabo ari nako bubabaka sosiyite nyarwanda ari nazo nshingano zabo 3 zikomeye harimo gutangaza amakuru, kwigisha ndetse no gushimisha
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru