AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

RGB yifatanyije n'itangazamakuru kwizihiza umunsi w'itangazamakuru nyafurika

Yanditswe Nov, 07 2017 21:13 PM | 3,709 Views



Abashakashatsi, abanyamakuru n'impuguke mu itangazamakuru baratangaza ko mu Rwanda uru rwego rumaze gutera intambwe ishimishije nubwo hakiri byinshi bikenwe harimo kongera ubunyamwuga ndetse n'amikoro kubakora itangazamakuru.

Ibi byatangajwe mu gihe, u Rwanda rwizihiza umunsi nyafrika w' itangazamakuru  wahuriranye  n'inama ya 9 y'umushyikirano kw'itangazamakuru.

Abakora umwuga w' itangazamakuru mu Rwanda bavuga ko uko imyaka ihita indi igataha uru rwego rurshaho kugenda rwiyubaka ku buryo butanga ikizere gikomeye cy’ejo hazaza h’itangazamakuru mu Rwanda. Gusa, nubwo hari intambwe imaze guterwa aba banyamakuru bemeza ko hakiri byinshi bigikenewe mu kunoza akazi kabo.

Ministre w'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba Louise Mushikiwabo yavuze ko uru rwego rumaze gusobanukirwa uruhare rugomba kugira  mw' iterambere ry' umugabane wa Afrika. Yagize ati, "Abakora umwuga w'itangazamakuru bagomba kuba umuyoboro wa politiki y' imibereho myiza y'abaturage, arinawo abakuru b'ibihugu by’Afrika bakoresha kugeza ku baturage babo kandi imibereho myiza ijyanye no kuba abantu bafite amakuru ahagije cyane cyane muri ibi bihe tugezemo byo kuba abantu bafite amakuru ahagije."

Iyi nama yitabiriwe n'abayozi b'ibitangazamkuru, amashyirahamwe y'abanyamakuru  abashakashatsi, abahagarariye umuryango w'abibumbye ndeste n'umuryango w'ubumwe bwa Afrika.

Kuri ubu urwego rw'itangazamakuru mu Rwanda rugabanyije mu byiciro 4 harimo amaradiyo akorera mu Rwanda 35, amatereviziyo 15, ibitangazamakuru  bisohoka mw'icapiro 40 mu gihe ibisohokera kuri murandasi cyangwa Internet bikaba ari 80. 


UMUHANGO WO GUHEMBA ABANYAMAKURU BAHIZE ABANDI MU MWUGA WABO.

U rwego rw’igihugu rw’itangazamakuru RBA nirwo rwihariye ibihembo byinshi ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ubwo hatangagwa ibihembo ku bitangangamazakuru n’abanyamakuru bahize abandi mu mwuga wabo.

Muri iki gikorwa ngarukamwaka ,hatanzwe ibihembo 49 bizwi nka DEVELOPMENT JOURNALISM AWARDS.

Urwego rw'igihugu rw' itangazamakuru RBA harimo Radio na terevisiyo Rwanda byatwaye ibihembo 11 mu bihembo 49.

Bimwe mu bihembo byahawe RBA harimo Radio ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda, abanyamakuru bahize abandi mu kuvuga amakuru kuri Tereviziyo, umunyamakuru uvuga sporo kuri radio.

Nkuko byagaragaye nk'umwihariko w'uyu mwaka RBA yatwaye na none ibihembo ku nkuru zifitanye isano n' imibereho myiza y'abaturage, imitangire ya servisi, ubumwe n'ubwiyunge yaba inkuru za radio ndetse na televiziyo.

Ubwo ibi bihembo byatangagwa abanyamakuru bashishishikarijwe gukomeza gukora umwuga wabo ari nako bubabaka sosiyite nyarwanda ari nazo nshingano zabo 3 zikomeye harimo gutangaza amakuru, kwigisha ndetse no gushimisha 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage