AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

RFTC yaguze bisi nini zizorohereza abafite ubumuga n’abanyantege nke

Yanditswe Jun, 27 2019 00:35 AM | 10,216 Views



Ikigo gitwara abagenzi kizwi nka RFTC cyamaze kugeza mu Rwanda imodoka 20 zifite umwihariko wo kuba zirimo imyanya yagenewe abafite ubumuga n'abanyantege nke, aho zinitezweho kugabanya igihe abantu bamara ku byapa bategereje imodoka.

Buri modoka yagenewe gutwara abagenzi 70, aho 40 muri bo bagenda bicaye abandi 30 bakagenda bahagaze. Zifite umwihariko wo kuba harimo imyanya yagenewe abafite ubumuga n'abanyantege nke.

Umuyobozi Mukuru wa JALI Holidings, Twahirwa Ludoviko Louis, yavuze ko hari izo modoka ari zimwe mu zatumijwe, aho mu nzira hari izindi zitaraza, zose hamwe zikaba ari 51.

Yagize ati “Zigiye gukemura ikibazo cy'abantu benshi wasangaga ku byapa cyane cyane nka Gatsata tujyanyeyo imodoka 11, imodoka 11 inshuro 1 zitwara abantu 700,  coaster 10 inshuri 1 zatwaraga abantu 200, urumva ko zikubye hafi inshuro 3, bivuze ko icyo gihe ikibazo kizakemuka ntawe uzongera gutinda ku cyapa.”


Umuyobozi wungirije mu Mujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Busabizwa Parfait, yavuze inzira zigaragaramo ibibazo ari zo zizibandwaho.

Ati “Zizongerwa mu nzira zari zifite ibibazo, harimo Nyamirambo, Gatsata, Kagugu na Gisozi, Kinyinya ndetse na Kimironko. Aho ni ho twari dufite ibibazo. Bisi zari zihari ariko abantu ni benshi, nk’uko mubizi umujyi urakura ni ko rero n'abantu baba bagomba gufata ingamba kugira ngo bagende mu buryo bwihuse kandi bwiza.”

Imodoka zari zisanzwe wasangaga nta myanya yagenewe abafite ubumuga zifite, kuri izi nshya, iyo myanya ikaba yarateganyijwe, abagenzi bakaba basabwe kuzajya baharira iyo myanya abo yagenewe.

Umuyobozi Mukuru wa JALI Transport Ltd, Twahirwa Innocent, yagize ati “ Urabonako harimo intebe 4 zagenewe abantu bafite ubumuga, icyo dusaba abagenzi ni uko mu gihe hinjiye umugenzi ufite ubumuga, mu by'ukuri uwicaye muri iyi ntebe aba agomba kumuhagurukira, kuko ni bo zigenewe, ikindi zigenewe abadamu batwite.”

Buri modoka ifite ifite agaciro ka miliyoni zigera ku 120 z'amafaranga y'u Rwanda.


Inkuru ya KWIZERA John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage