AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

REG mu nzira yo kuziba icyuho cy’igihombo cya miliyari 4 cyatewe na COVID19

Yanditswe Aug, 05 2020 08:10 AM | 35,953 Views



Nyuma yaho isesengura rigaragaje ko icyorezo cya COVID19 cyateye igihombo cya miliyari 4 z'amafaranga y'u Rwanda kubera igabanuka ry'ikoreshwa ry'amashanyarazi, ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu cy'ingufu, REG, buravuga ko bufite icyizere cyo kuziba icyo cyuho.

Ni mu masaha ya mbere ya saa sita, tugeze ku ruganda S&H rukorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu karere ka Gasabo. Imashini zarwo zirakora ubutitsa zitunganya amabati y'ubwoko bunyuranye akorwa n'uru ruganda.

Ni nyuma yo gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya COVID19, ibintu byatumye n'amashanyarazi rukoresha agabanuka, nkuko Rukundo Thomas, ushinzwe ubucuruzi muri S&H abivuga.

Uruganda Minimex rutunganya ifu y'ibigori, na rwo amashanyarazi rwakoreshaga yagiye agabanuka bitewe n'icyorezo cya COVID19, nkuko MUSONERA JMV ushinzwe imari muri Minimex abisobanura.

Imibare dukesha ikigo cy'igihugu cy'ingufu, REG, igaragaza ko 52% by'amashanyarazi gikora akoreshwa n'inganda. Uretse inganda, amahoteli na yo afatwa nk'abafatabuguzi b'imena b'ikigo cy'igihugu cy'ingufu REG, kubera ubwinshi bw'amashanyarazi akoresha. Gusa na yo, amashanyarazi akoresha yaragabanutse bigeze mu gihe cya Guma mu rugo bihumira ku mirari.

Munyaneza Eugène uyobora hoteli iri mu Mujyi wa Kigali ati “Wasangaga mu gihe turimo dukora mu kwezi kwa mbere, mu kwa kabiri.. twabaga turi hagati ya miliyoni 35 na 40, ubwo ni ku muriro gusa. Igihe cya Lockdown ngirango bitewe n'uko tutakoraga facture ngirango nini twagize yari hagati ya miliyoni 5 na 6.”

Na ho mugenzi we Kayiranga Jean Bosco ati “Ku muriro twagezaga nko kuri facture ya miliyoni 8 cyangwa 7, ariko nyuma cyane cyane impera z'ukwezi kwa 3 n'ukwa 4 kose twaje gusanga umuriro twishyuye amafaranga make.. byagezaga muri miliyoni imwe na 800. Ni ukuvuga ngo consomation y'umuriro urebye yaje kuba nkeya kubera ko nta mashini zakoraga cg izindi mashini zikoresha amashanyarazi.”

Isesengura ryakozwe n'inzego bireba, rigaragaza ko icyorezo cya COVID19 cyateye igabanuka ry'ibikorwa by'ubukungu bituma amashanyarazi akoreshwa agabanuka, nkuko minisitiri w'intebe Dr. Edouard NGirente aherutse kubigaragariza inteko ishinga amategeko.

Yagize ati “Kubirebana n'amashanyarazi kubera igabanuka ry'ikoreshwa ryayo ritewe ahanini n'ibikorwa by'ubukungu bitakoraga, byateye igihombo cy'amafaranga y'u Rwanda angana na miliyari 4 yaturukaga ku ikoreshwa ry'amashanyarazi. Muri rusange imishinga yo gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi n'imishinga y'amazi, isuku n'isukura yagombaga kurangira mu ngengo y'imari ya 2019/2020 yaradindiye nyine kubera COVID19.”

Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu cy'ingufu, REG, buvuga ko nubwo icyorezo cya COVID19 cyatumye ubucuruzi bw'amashanyarazi bugabanukaho 25%, hari icyizere cyo kuziba icyuho cyaturutse kuri icyo gihombo, nkuko bisobanurwa na Gakwavu Clever, umuyobozi w'umusigire wa EUCL.

REG ivuga kandi ko imishinga igamije gukwirakwiza no kugeza amashanyarazi kuri buri rugo ikomeje, kuburyo izaba yagezweho muri 2024 nkuko biteganyijwe muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere, NST1.


Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage