AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

REG iravuga ko nta kibazo cy’amapoto gihari nk’uko hari abaturage babivuga

Yanditswe May, 16 2022 15:15 PM | 48,911 Views



Hari abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko bafite ikibazo cyo kubona umuriro w’amashanyarazi bitewe n’uko ngo habaye ibura ry’amapoto y’ibiti yifashishwa mu kuwubagezaho, gusa Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi cyo kivuga ko nta kibazo cy’amapoto gihari.

Aba baturage bo mu bice bitandukanye bagaragaza ko umuriro w’amashanyarazi yo kumuyoboro mu gari agenda abaca hejuru, nyamara bo nta muriro bafite kuko habuze amapoto y’ibiti yifashishwa mu kuyabagezaho bakaba baraheze mu mwijima.

Aha hiyongeraho n’abandi bavuga ko hari n’ikindi kibazo cy’amwe mu mapoto y’ibiti amaze igihe, ku buryo hari aho yahengamye cyangwa yenda guhirima nabo bakaba bafite impungenge ko ashobora guteza impanuka nabo bakifuza ko yasimburwa.

Ibi barabigaragaza nyamara mu Rwanda hari uruganda rutunganya amapoto y’ibiti, aho umuturage ushaka kuyigurira bimusaba kunyura muri REG kugira ngo ahabwe ipoto y'igiti ikoreshwa ngo agezweho umuriro w'amashanyarazi, cyangwa akarindira gahunda rusange zo kugezwaho umuriro muri ako gace.

Umuyobozi ushinzwe umusaruro muri uru ruganda rutunganya amapoto y'ibiti, Egide Ruhumuriza avuga ko bafite ubushobozi bwo guhaza isoko kandi hari uburyo bakorana na REG.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange muri EUCL,Chantal Ngwinondebe avuga ko mu gihugu nta kibazo cy'amapoto y'amashanyarazi gihari, hakaba hari inzira zateganyijwe binyuramo ngo abaturage babone amashanyarazi.

Kugeza ubu ingo zikabakaba 70% nizo zimaze kugerwaho n'umuriro w'amashanyarazi.

Mu Rwanda hari abikorera batandukanye bakora amapoto y'amashanyarazi y'ubwoko butandukanye harimo n'ava hanze y'igihugu, Guverinoma ikaba ifite intego ko mu mwaka wa 2024 buri muturage azaba afite umuriro w'amashanyarazi aho 70% bazaba bafatira ku murongo mugari naho 30% bawukura ku zindi ngufu.

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage