Yanditswe May, 16 2022 15:15 PM | 48,911 Views
Hari abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko bafite ikibazo cyo
kubona umuriro w’amashanyarazi bitewe n’uko ngo habaye ibura ry’amapoto y’ibiti
yifashishwa mu kuwubagezaho, gusa Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi cyo kivuga ko nta kibazo cy’amapoto
gihari.
Aba baturage bo mu bice bitandukanye bagaragaza ko umuriro w’amashanyarazi yo kumuyoboro mu gari agenda abaca hejuru, nyamara bo nta muriro bafite kuko habuze amapoto y’ibiti yifashishwa mu kuyabagezaho bakaba baraheze mu mwijima.
Aha hiyongeraho n’abandi bavuga ko hari n’ikindi kibazo cy’amwe mu mapoto y’ibiti amaze igihe, ku buryo hari aho yahengamye cyangwa yenda guhirima nabo bakaba bafite impungenge ko ashobora guteza impanuka nabo bakifuza ko yasimburwa.
Ibi barabigaragaza nyamara mu Rwanda hari uruganda rutunganya amapoto y’ibiti, aho umuturage ushaka kuyigurira bimusaba kunyura muri REG kugira ngo ahabwe ipoto y'igiti ikoreshwa ngo agezweho umuriro w'amashanyarazi, cyangwa akarindira gahunda rusange zo kugezwaho umuriro muri ako gace.
Umuyobozi ushinzwe umusaruro muri uru ruganda rutunganya amapoto y'ibiti, Egide Ruhumuriza avuga ko bafite ubushobozi bwo guhaza isoko kandi hari uburyo bakorana na REG.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange muri EUCL,Chantal Ngwinondebe avuga ko mu gihugu nta kibazo cy'amapoto y'amashanyarazi gihari, hakaba hari inzira zateganyijwe binyuramo ngo abaturage babone amashanyarazi.
Kugeza ubu ingo zikabakaba 70% nizo zimaze kugerwaho n'umuriro w'amashanyarazi.
Mu Rwanda hari abikorera batandukanye bakora amapoto y'amashanyarazi y'ubwoko butandukanye harimo n'ava hanze y'igihugu, Guverinoma ikaba ifite intego ko mu mwaka wa 2024 buri muturage azaba afite umuriro w'amashanyarazi aho 70% bazaba bafatira ku murongo mugari naho 30% bawukura ku zindi ngufu.
Jean Paul Turatsinze
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru