AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

RDB irashaka uko hazanwa ibikoresho byifashishwa mu myidagaduro yo mu kirere

Yanditswe May, 30 2021 21:55 PM | 18,530 Views



Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB kiravuga ko kiri mu bigairo na sosiyete yo muri Turkiya, mu rwego rwo kuzana mu gihugu ibikoresho byifashishwa mu myidagaduro yo mu kirere no gushyiraho icyanya cy'imyidagaduro hagamijwe gutuma bamukerarugendo batagira irungu bityo bakanatinda i Kigali.

Benshi mu basura umujyi wa Kigali n'abawutuye, bahuriza ku kuba nta hantu nyaburanga abantu bashobora kujya bakidagadura ndetse bakanaharuhukira.

Umwe mu bakira bamukerarugendo, Gashaija Dorothy avuga ko akenshi bagaruka kenshi kuri iki kibazo cyo kutagira ahantu nkaha bigatuma badatinda muri uyu Mujyi.

Uwitwa Mazimpaka Francois we yagize ati “Urabona nk’aba bamukerarugendo baza mu Rwanda abenshi ntibatinda i Kagali, abenshi bajya i Musanze, ku Gisenyi ariko hano i Kigali ntabwo bahatinda kubera ko nta bintu byinshi bibarangaza.”

Ubwo hoteli zahabwaga inyenyeri bitewe n'urwego rwa serivisi zigezeho, Umuyobozi Mukuru  wa RDB Clare Akamanzi yavuze ko hari gahunda yo gutangiza agace kahariwe imyidagaduro ya siporo, kazahera kuri Kigali Arena kugeza kuri stade Amahoro.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali nabwo buvuga ko burimo kwagura ibyanya by'ahantu abantu bakwicara bakaharuhukira ari nako bidagadura.

Ibyo byanya by'imyidagaduro birimo ahazwi nka Car free zone mu Mujyi, aharimo gukorwa na sosiyete yo muri Singapore, icyanya cy'i Nyandungu kizatwara amafaranga asaga miliyari 4 Frw,  ndetse n’icyaha kizafata ahari Kigali Arena kugeza kuri stade Amahoro ahahawe abashoramari 2 hazaba hafite ubuso bwa hegitari 35.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage