Yanditswe May, 30 2021 21:55 PM | 18,530 Views
Ikigo gishinzwe
iterambere mu Rwanda (RDB kiravuga ko kiri mu bigairo na sosiyete yo muri Turkiya, mu rwego
rwo kuzana mu gihugu ibikoresho byifashishwa mu myidagaduro yo mu kirere no
gushyiraho icyanya cy'imyidagaduro hagamijwe gutuma bamukerarugendo batagira
irungu bityo bakanatinda i Kigali.
Benshi mu basura umujyi wa Kigali n'abawutuye, bahuriza ku kuba nta hantu nyaburanga abantu bashobora kujya bakidagadura ndetse bakanaharuhukira.
Umwe mu bakira bamukerarugendo, Gashaija Dorothy avuga ko akenshi bagaruka kenshi kuri iki kibazo cyo kutagira ahantu nkaha bigatuma badatinda muri uyu Mujyi.
Uwitwa Mazimpaka Francois we yagize ati “Urabona nk’aba bamukerarugendo baza mu Rwanda abenshi ntibatinda i Kagali, abenshi bajya i Musanze, ku Gisenyi ariko hano i Kigali ntabwo bahatinda kubera ko nta bintu byinshi bibarangaza.”
Ubwo hoteli zahabwaga inyenyeri bitewe n'urwego rwa serivisi zigezeho, Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi yavuze ko hari gahunda yo gutangiza agace kahariwe imyidagaduro ya siporo, kazahera kuri Kigali Arena kugeza kuri stade Amahoro.
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali nabwo buvuga ko burimo kwagura ibyanya by'ahantu abantu bakwicara bakaharuhukira ari nako bidagadura.
Ibyo byanya by'imyidagaduro birimo ahazwi nka Car free zone mu Mujyi, aharimo gukorwa na sosiyete yo muri Singapore, icyanya cy'i Nyandungu kizatwara amafaranga asaga miliyari 4 Frw, ndetse n’icyaha kizafata ahari Kigali Arena kugeza kuri stade Amahoro ahahawe abashoramari 2 hazaba hafite ubuso bwa hegitari 35.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru