Yanditswe Sep, 26 2021 10:23 AM | 36,787 Views
Bamwe mu miryango y'abafite ababo bafungiye muri gereza zo mu Rwanda,
barasaba ko bashyirirwaho umurongo bazajya bahamagaraho muri gereza bakamenya
amakuru y'ababo bafunze. Urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa, RCS rwo
rwatangaje ko ruteganya gushyiraho
umurongo utishyurwa, ndetse no
kwihutisha ibikorwa byo gukingira kugira ngo gahunda zo gusura abafunze
zisubukurwe
Gasangwa Constantin amaze imyaka ine afungiye muri gereza ya Nyarugenge, avuga ko kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2020 bitewe n'icyorezo cya Covid 19, kimwe na bagenzi be bafungiye muri gereza zitandukanye mu gihugu, batongeye gusurwa n'imiryango yabo.
Gusa mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwashyiriyeho abafunze uburyo bwo kuvugana n’imiryango yabo binyuze mu itumanaho rya telephone.
Ni igihe kingana n’iminota itanu ufunze waguze ikarita avugishamo umwe mu bagize umuryango we akamumenyesha amakuru ye cyangwa se icyo yifuza.
Bamwe mu mfungwa n’abagororwa bavuga ko iri tumanaho ryabagiriye akamaro mu gihe bamaze batasurwaga.
Uretse mfungwa n'abagororwa kandi, bamwe mu miryango y'abafunze nabo bashima ubu uburyo bwashyizweho bwo gusura ababo bafunze binyuze mu itumanaho.
N’ubwo bimeze bityo ariko, aba bose basaba ko hashyirwaho umurongo w’itumanaho imiryango y’abafunze nayo yajya ihamagaraho ikamenya amakuru y'ababo bafunze aho gutegereza ko aribo babahamagara.
Umuvugizi w'urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa, SSP Pelly Uwera Gakwaya avuga ko hari gahunda yo gushyiraho umurongo utishyurwa kuri buri gereza, uzajya umagarwaho n'imiryango y'abafunze kugirango bamenye amakuru y’abantu babo
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa kandi, ruvuga ko gukingira icyorezo cya covid 19 birimo gukorwa muri gereza zose mu gihugu, bishobora gutuma gahunda yo gusura abafunze isubukurwa mu gihe kitarambiranye ku muntu uzajya uba wipimishije.
Mbabazi Dorothy
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru