AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RCS irateganya gushyiraho umurongo utishyurwa kuri buri gereza

Yanditswe Sep, 26 2021 10:23 AM | 36,787 Views



Bamwe mu miryango y'abafite ababo bafungiye muri gereza zo mu Rwanda, barasaba ko bashyirirwaho umurongo bazajya bahamagaraho muri gereza bakamenya amakuru y'ababo bafunze. Urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa, RCS rwo rwatangaje ko  ruteganya gushyiraho umurongo utishyurwa, ndetse no kwihutisha ibikorwa byo gukingira kugira ngo gahunda zo gusura abafunze zisubukurwe

Gasangwa Constantin amaze imyaka ine afungiye muri gereza ya Nyarugenge, avuga ko kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2020  bitewe n'icyorezo cya Covid 19, kimwe na bagenzi be bafungiye muri gereza zitandukanye mu gihugu, batongeye gusurwa n'imiryango yabo.

Gusa mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwashyiriyeho abafunze uburyo bwo kuvugana n’imiryango yabo binyuze mu itumanaho rya telephone.

Ni igihe kingana n’iminota itanu ufunze waguze ikarita avugishamo umwe mu bagize umuryango we akamumenyesha amakuru ye cyangwa se icyo yifuza.

Bamwe mu mfungwa n’abagororwa bavuga ko iri tumanaho ryabagiriye akamaro mu gihe bamaze batasurwaga.

Uretse  mfungwa n'abagororwa kandi, bamwe mu miryango y'abafunze nabo bashima ubu  uburyo bwashyizweho  bwo gusura ababo bafunze binyuze mu itumanaho.

N’ubwo bimeze bityo ariko, aba bose basaba ko hashyirwaho umurongo w’itumanaho imiryango y’abafunze nayo yajya  ihamagaraho ikamenya amakuru y'ababo bafunze aho gutegereza ko aribo babahamagara.

Umuvugizi w'urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa, SSP Pelly Uwera Gakwaya avuga ko hari gahunda yo gushyiraho umurongo utishyurwa kuri buri gereza, uzajya umagarwaho n'imiryango y'abafunze kugirango bamenye amakuru y’abantu babo  

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa kandi, ruvuga  ko gukingira icyorezo cya covid 19 birimo gukorwa muri gereza zose mu gihugu, bishobora gutuma gahunda yo gusura abafunze  isubukurwa mu gihe kitarambiranye ku muntu uzajya uba wipimishije.

Mbabazi Dorothy




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage