AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

RBC yatangaje ko u Rwanda rufite ubushobozi buhagije bwo gupima Covid-19

Yanditswe Jun, 21 2021 16:41 PM | 46,384 Views



Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, cyatangaje ko kuri ubu u Rwanda rufite ubushobozi buhagije bwo gupima Covid-19, kuko rushobora gufata ibipimo ibihumbi 6 ku munsi, mu gihe rwafataga ibipimo 200 ku munsi ubwo iki cyorezo cyageraga mu Rwanda.

Ngangari Jean Pierre ukora muri Laboratoire y’igihugu y'icyitegererezo, ni umwe mu batangiye gupima bwa mbere abanduye icyorezo cya covid19 ubwo cyari kikigera mu Rwanda.

Avuga ko icyo gihe batekerezaga ko iki cyorezo kizamara igihe gito.

Yagize ati ‘‘Kubona umuntu arwaye, akaba yava mu bazima atabanduje, kuri njye ni cyo nafataga nk'igikorwa nyamukuru cyanzinduye. Umuntu urwaye iyo atinze mu bazima, biba ari umuzigo ku gihugu. Uko twatangiye niko twongeraho ingufu buri munsi, tuzakomeza aka kazi kugeza covid irangiye.’’

Abagana serivisi zo kwipimisha Covid 19, bavuga ko ari ingenzi kumenya uko umuntu ahagaze ku birebana n'iyo virusi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, kivuga ko ubwo icyorezo cya Covid 19 cyageraga mu Rwanda mu 2020, hari laboratoire imwe gusa yari ifite ubushobozi bwo gupima iyo virusi hakoreshejwe ibikoresho bigezweho none ubu zigeze kuri 12.

Kuri ibyo hiyongeraho ibitaro n’amavuriro byose hamwe 45 ndetse n’ibigo nderabuzima bisaga 500, bifite ubushobozi bwo gupima Covid 19 hakoreshejwe uburyo bwihuse buzwi nka Rapid Test.

Umuyobozi Mukuru wa Laboratoire y'igihugu y'icyitegererezo, Rutayisire Robert, avuga ko kuba ibizamini bifatwa ku munsi byaravuye kuri 200 kuri ubu bikaba birenga 6000, ari intambwe ikomeye mu guhangana n’iki cyorezo.

Yagize ati '‘Ubushobozi bwose twagiye twubaka, budufasha kugera ku bantu ku buryo bwihuse, bikadufasha no gukumira icyorezo kitari cyasakara hose, nubwo imibare igenda izamuka, nta mpungenge bidutera mu bijyanye n'ubushobozi bwo gupima.’’ 

Kugeza ubu mu Rwanda mu bizamini bya Covid 19 bifatwa ku munsi, ibigera kuri 70% bifatwa hakoreshejwe uburyo bwa Rapid Test, ibindi 30% bigafatwa hakoreshejwe uburyo buzwi nka PCR.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubuvuzi muri RBC, Dr.Gatare Swaibu, avuga ko uburyo bwo gupima bwa Rapid test u Rwanda rukoresha buri mu  bwizewe cyane ku isi.

RBC ivuga ko kuri ubu harimo kurebwa uko ikiguzi cy'ibihumbi 10 umuntu yishyura agiye gukorerwa test rapid cyagabanywa, kugira ngo  byorohereze abantu kumenya uko bahagaze ku bijyanye na Covid 19.

RBC ivuga kandi ko muri Laboratoire 12 zifite ubushobozi bwo gupima covid 19, iyashyizwe ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, yatumye u Rwanda ruba igihugu cya 2 ku isi nyuma y'u Budage gishyize laboratwari ku kibuga cy'indege, kikaba n'icya mbere muri Afurika kibikoze.

Ni laboratwari itanga ibisubizo mu gihe cy'amasaha ari hagati y’atanu n’umunani, mu gihe mbere byabonekaga  hagati y'amasaha 36 na 72.

Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza