AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

RBC yatangaje ko hari abanduye COVID19 badafite ibimenyetso bazajya bakurikiranirwa mu ngo

Yanditswe Aug, 29 2020 11:52 AM | 106,297 Views



Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyashyize ahagaragara amabwiriza yo kwishyira mu kato mu rugo n’uburyo bwo kwita ku barwayi ba covid19 bari mu ngo zabo. 

Mu Rwanda hamaze kugaragara bamwe mu bantu bakize koronavirusi nyuma yo gukurikiranwa n’abaganga mu ngo zabo. Abakize iki cyorezo mu Karere ka Rusizi bavuga ko ubu buryo bwatumye barushaho guhumurizanya kandi bakabasha gukira icyorezo cya covi19.

RBC ivuga ko abarwayi ba Covid19 bagaragaza ibimenyetso bikaze ndetse n’abandi bageze mu gihe cy’uburwayi bazakomeza kwitabwaho no kuvurirwa ahabugenewe.

Aya mabwiriza akaba anagendera ku nama z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, zivuga ko iyo umuntu ataragaraza ibimenyetso bikaze ashobora kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko atari mu bandi cg akaba yakwitabwaho ari iwe mu rugo.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin  Nsanzimana avuga ko uburyo icyorezo kigenda gihundura isura ari na ko abantu bagenda bashaka uburyo bushya bwo guhangana nacyo kandi ko ubwo buryo bwatangiye kugeragezwa busangwa bukora neza bitewe n'uko abo bapimaga basangaga badafite ibimenyetso bagera nko kuri 80% basangaga bameze neza.

Dr Sabin avuga ko imbaraga zigiye kuzajya zishyirwa ku barwayi barembye kurusha abandi abandi bagafashirizwa mu rugo iwabo.

Ati ''Ubu rero turagenda tugira abarwayi banaremba kurushaho ndetse hakabamo n'abitaba imana, imbaraga nyinshi birumvikana zirajya kuri abo barembye, ku buryo abadafite ibimenyetso, abameze neza ,hari ibyo basabwa by'ibanze kugira ngo abe yanakurikiranwa ari mu rugo,…twari tumaze igihe gisaga ukwezi tubigerageza ahantu hatandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba, Iburengerazuba ndetse n'Umujyi wa Kigali.Twaje gusanga ko bikora neza cyane. »

Muri ayo mabwiriza RBC ivuga ko nyuma yo gupima umuntu bagasanga afite COvid 19 ariko atarembye hari amabwiriza yo kumukurikiranira mu rugo harimo no kuba we ubwe abyemera, akanishyira mu kato we ubwe.

Dr Nsanzimana ati ''Icya 1 nyamukuru  ni ukuba anabyemera, icya 2 ni ukuba n'igipimo yapimwe kimugaragazaho ubwo burwayi, ikindi ni ikijyanye no kwishyira mu kaho n'ahantu n'umuntu uko abyihitiyemo hakaba n'inzego zizajya zibikurikirana harimo inzego z'ibanze, abajyanama b'ubuzima n'itsinda ry'abaganga rizajya ribahamagara buri munsi buri munsi kuirango ryumve ko ntawagize ibimenyetso akaba yaheze mu rugo.''

Muri iyi gahunda yo kuvurira abarwayi ba Covid 19 mu ngo mu Karere ka Rusizi, yatangiranye n’abarwayi 50, ariko kugeza mu ntangiriro zúku kwezi abantu  22 bari  bamaze gukira.

Kugeza ubu mu Rwanda, 70% by’abamaze kugaragarwaho na coronavirus ni abari muri iki cyiciro cy’abafite ibimenyetso byoroheje n’abandi batabigaragaza.


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage