Yanditswe Jul, 20 2021 16:04 PM | 34,521 Views
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima,
RBC cyasabye abagore batwite n’abamaze igihe gito babyaye, ko bagomba
kwitwararika birinda kwandura COVID 19 kuko hari bamwe muri bo bayirwaye
ikabakomerera bamwe muri bo bakahasiga ubuzima.
Ku bitaro bya Kacyiru byakira ahanini ababyeyi, serivisi zijyanye n'ubuzima bw'ababyeyi n'abana zikomeje gutangwa harimo n'izihabwa abana bavukanye ibiro bike.
Mujawamaliya Valentine, umwe mu babyeyi babyariye muri ibi bitaro, kimwe n'ababyeyi bagana ibitaro muri iki gihe cya Guma mu Rugo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bishimira ko serivisi zitangwa hanirindwa Covid 19.
Umuyobozi Mukuru w'ibitaro bya Kacyiru, CP Dr.Daniel Nyamwasa avuga ko gushyira buri mubyeyi uje kubyara ukwe, ari kimwe mu bifasha kubarinda covid 19.
Ati “Hano mpagaze hari icyumba kimwe kijyamo ibitanda 27, ibitanda byagumye ari 27, ariko ubu buri mubyeyi arinjira, akiharira icyumba cye. Ababyeyi bigeze kuza barwaye, twarabakiriye ntitwari kubasubiza inyuma, twakoze uburyo bwose batanduza abandi cyangwa abaganga.”
Ku bitaro bya Kacyiru, mu kwezi habyarira ababyeyi bari hagati ya 650 na 800. Muri abo 230 babyara babazwe.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC Dr. Felix Sayinzoga, avuga ko muri rusange mu Rwanda, serivisi zihabwa ababyeyi batwite n’abagiye kubyara muri iki gihe zitangwa hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Covid19.
Nubwo bimeze bityo, Dr Sayinzoga avuga ko hari bamwe muri bo bagize ibyago byo kwandura Covid 19.
Ati “Barahari, hari n’abapfuye batwite nyuma yo kwandura Covid 19, bagize ibimenyetso bikomeye, hari kandi n’ababyeyi bonsa banduye Covid 19. Umuntu utwite umubiri we uba ufite ubudahangarwa buri hasi ugereranije n’umuntu usanzwe, iyo agize indwara nka Covid19, ashobora kugira umuriro, n’ibindi bimenyetso byatuma abyara igihe kitaragera, kunanirwa guhumeka n’ibindi bimenyetso byatuma apfa.”
Dr.Sayinzoga avuga kandi ko abantu muri rusange bagomba kumva agaciro ko kurinda umugore utwite n’ababyaye kwandura Covid 19
Ati “Abagore batwite ndetse n’ababyaye, tubashishikariza kwirinda gusurwa cyane, dusaba abantu kwirinda kubasura kuko abenshi usanga ariyo nzira yo kwanduza uwo mubyeyi, iyo atashye mu rugo abo baza kureba umubyeyi wabyaye, niho ashobora kwandura kuko abo bose ntawe uzi uko baba bahagaze.”
RBC ivuga ko mu Rwanda ababyeyi barenga 94% babyarira kwa muganga, ku mwaka hakavuka abana barenga ibihumbi 350. Kwisuzumisha inshuro 4 zisabwa mu gihe umubyeyi atwite byo biracyari hasi ku kigero cya 47%.
Carine Umutoni
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru