AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RBC ivuga ko nta murwayi ukenera amaraso ngo ayabure mu Rwanda

Yanditswe Jan, 06 2018 20:16 PM | 6,551 Views



Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima RBC kiratangaza ko nibura buri kwezi hatangwa amaraso ari hagati ya mililitilo ibihumbi 12 na 16 ni mu gihe kandi ngo nta murwayi ukeneye kongererwa amaraso urayabura mu Rwanda. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo abarenga 100 batangaga amaraso ahitwa Rugando mu Karere ka Gasabo.

Abarenga 100 batanze amaraso uyu munsi biganjemo urubyiruko, bavuga ko basobanuriwe akamaro ko gutanga amaraso bibaha kwiyemeza ko ntawe uzazira kuyabura ayakeneye ko bazahora bitabira iki gikorwa cyo kuyatanga inshuro zose zishoboka. Christine Nikobisanzwe, umwe mu batanze amaraso agira ati, ''Iyo umuntu atanze amaraso ku bushake aba afashije umuntu wari ugiye kubura ubuzima kwa muganga, abantu bose rero, abanyarwanda bose nibashishikarire gutanga amaraso kubushake.''

Umuyobozi ushinzwe gusuzuma no guhitamo abatanga amaraso mu kigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC, Yvonne Twiringiyimana avuga ko kugeza magingo aya nta bitaro mu Rwanda birahura n'ikibazo cyo kubura amaraso afasha abarwayi bayakeneye. Yagize ati, ''Amaraso turayabona nta murwayi uritaba Imana mu bitaro kuko yabuze amaraso cyangwa se ibiyakomokaho, ikigo cy'igihugu cyo gufashisha amaraso gishyiramo imbaraga zose zishoboka kugirango amaraso aboneke kugeza ubu ntakibazo, urugero amarso ibihumbi 80 yarasabwe kandi yaratanzwe ibitaro birayahabwa ku kigero gishimishije biri ku 100% amaraso basabye barayabona.''

RBC ivuga ko abana batarageza ku myaka 5 bari mu bakenera amaraso cyane, bo kimwe n'ababyeyi babyara cyangwa abagize ibibazo byo gukuramo inda, abagize impanuka bagatakaza amaraso menshi cyangwa se abarwaye indwara z'akarande nka cancer, impyiko n'izindi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage