AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

RBC itangaza ko ingamba zafashwe mu kuvura igituntu zatumye haba impinduka

Yanditswe Aug, 05 2019 14:39 PM | 6,644 Views



Mu gihe abarwayi b'igituntu bagira inama buri wese kwipimisha no kwivuza mu gihe abonye ibimenyetso by'iyo ndwara, Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda kiravuga ko ingamba zafashwe mu gupima iyo ndwara no kuyivura zatumye haba impinduka mu bayandura.

Hari bamwe mu barwayi bivuriza igituntu mu bitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo batifuje kugaragaza amasura, basobanura uko bafashwe n'iyo ndwara, bakanagira inama buri wese kwitwararika kugira ngo yirinde kwandura no kugira uwo yanduza iyi ndwara. 

Umwe yagize ati ''Naje nkorora ariko ndumva nzakira vuba cyane kuko singikorora. Ubundi kugira ngo umenye ko urwaye igituntu, iyo bigejeje nijoro ubira ibyuya cyane, ugakorora ugacika intege. Kwirinda indwara y'igituntu ni ukudasangira n'abantu ku miheha nko ku kabari, kwirinda itabi, ikindi nkanjye urwaye ngomba kubibwira bagenzi banjye, no gusomana na byo byakwirindwa kuko byakwanduza umuntu.''

Undi yagize ati ''Nafashwe nkorora marana igihe kinini inkorora, nyuma nza kujya kwa muganga, barampima babanza kumpa imiti isanzwe bagira ngo ni inkorora, bimaze igihe kirekire, nsubirayo bansangamo igituntu cy'igikatu, imiti bampa nyifata neza, baduha amafunguro meza kandi ahagije.''

Undi murwayi avuga ko kwirinda igituntu bisaba ko ukirwaye aba akwiye kwitwararika akirinda gusangira n’abandi.

Ati ''Kwirinda igituntu ni ngombwa ko ukirwaye abwiza abandi ukuri ko akirwaye akirinda guciragura aho abonye hose, kandi akirinda gusangira n'abandi.''

Ati “Iyi ni imwe mu nzu ikurikiranirwamo abarwayi b'igituntu cy'igikatu. Aha abarwayi baraza bakahanywera imiti bakahafatira n'amafunguro, mu gihe cy'amezi hagati ya 4 na 5, hanyuma bamara gusuzumwa bagatahana imiti bakajya bayinywera mu bigo nderabuzima bibegereye.''


Umuforomokazi ushinzwe gukurikirana abarwayi b'igituntu mu Bitaro bya Kibagabaga, Niyonsenga Dévota, avuga ko kwita ku barwaye igituntu biri mu bituma batagikwirakwiza.

Yagize ati “''Iyo bari hano turabakurikirana buri kwezi bagapimwa, iyo rero cya kizamini atanze kije kigaragaza ko ari negatif icyo gihe ntabwo yajya hanze ngo yanduze abandi, icyo gihe akomeza imiti ku mezi kugeza ku mezi 9. Mbere wasangaga abanduye bashya bagenda biyongera, ariko ubu ntabwo bigikabije dushobora kwakira nk'abantu 2 cyangwa 3 mu bashyashya mu cyumweru.'' 

Umuyobozi wa gahunda yo kurwanya igituntu mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC Dr Migambi Patrick avuga ko ingamba zafashwe ku ndwara y'igituntu zatumye haba impinduka mu kugabanya ubwandu bw'iyo ndwara.

Ati “''Twakanguriye abaturage kwipimisha, tuba na bimwe byo gutegereza abarwayi ngo badusange, tukabasanga abo tubona bafite ibyago byo kwandura igituntu tukabapima, ikindi hari ibikoresho twagejeje mu bitaro bipima igituntu neza kandi bifite imbaraga, ndetse no gukurikirana neza abarwayi.''

Imibare ishyirwa ahagaragara buri mwaka n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS, igaragaza ko mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2018 hari abarwayi b'igituntu 5.980, ni ukuvuga 57 ku baturage 100.000, bivuze ko umubare wagabanutseho 43% ugereranyije no mu myaka 10 ishize kuko bari abarwayi 100 ku baturage 100.000.

Igituntu ni indwara akenshi ifata ibihaha n’ubwo hari abo ifata mu magufwa, igaterwa na microbe yitwa ‘bacille de Koch’. Ni indwara ivurwa igakira ariko iyo habayeho kunywa imiti nabi, bituma igituntu gisanzwe gihinduka igikatu, bigasaba ubuvuzi bwihariye.

Mu Rwanda buri mwaka haboneka abarwayi b’igituntu cy’igikatu bagera ku 100 ariko ngo abarenga 90% baravurwa bagakira,icyo gituntu kivurirwa mu bitaro bya Kabutare mu karere ka Huye no mu bya Kibagabaga.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage