AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Prof Nshuti Manasseh yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET

Yanditswe Apr, 30 2020 23:03 PM | 59,309 Views



Kuri uyu wa Kane Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Prof Nshuti Manasseh Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe riragira riti "Ashingiye ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo  ya 116, kuri uyu wa Kane Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Prof Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba."

Prof Nshuti Manasseh akaba asimbuye kuri uyu mwanya Ambasaderi Olivier Nduhungirehe uherutse gusezererwa.

Prof Nshuti ni impuguke mu bijyanye n'ubukungu, akaba  kandi mu bihe bitandukanye yaranabaye umwe mu bagize Guverinoma y'u Rwanda, aho yayoboye Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda, amakoperative n'ubukerarugendo, Minisiteri y'Imari ndetse na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage