AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Prof. Harelimana yijeje gukemura ikibazo cy’abahinzi b’umuceri muri Gatsibo bataka igihombo

Yanditswe Oct, 13 2021 14:49 PM | 34,649 Views



Bamwe mu banyamuryango ba Koperative, Ubumwe Gatsibo y'abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Rwangingo ku ruhande rw’Akarere ka Gatsibo, barataka ko bazahura n'igihombo bazaterwa no kubona umusaruro muke kubera ko amafaranga bari batse nk’inguzanyo ngo abafashe mu kwihutisha ubuhinzi bwabo yabagezeho acyererewe.

Mu banyamuryango 1054 bose hamwe  bagize iyi koperative, abagaragaza ko bazahura n’igihombo ni 264 kuko aribo babinyujije mu buyobozi bwa koperative yabo  basabye ko Koperative ibasabira inguzanyo y’amafaranga muri banki.

Iyo nguzanyo bayishakiraga kugira ngo ibafashe mu bikorwa byo kubagara umuceri n’ibindi bigamije kuzamura umusuro.

Gusa bavuga ko amafaranga  yaje akererewe kuko ngo bayasabye muri Kamena uyu mwaka ari nabwo imirimo y’ubuhinzi bwabo yatangiye, ariko  batangira kuyahabwa taliki 10 uku kwezi, ibi bakabyita igihombo.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) Prof. Harelimana Jean Bosco, avuga ko bazakora ibishoboka byose bakarengera inyungu z’abanyamuryango ntibahombo.

Abahinzi b’umuceri bakorera mu gishanga cya Rwangingo mu Karere ka Gatsibo bahinga kuri hegitali 200, ni mu gihe inguzanyo y’amafaranga yakiwe abahinzi bari bayisabye ingana na Miliyoni 34 Frw.

Munyaneza Geofrey




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage