Yanditswe Oct, 13 2021 14:49 PM | 34,649 Views
Bamwe mu banyamuryango
ba Koperative, Ubumwe Gatsibo y'abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Rwangingo ku
ruhande rw’Akarere ka Gatsibo, barataka ko bazahura n'igihombo bazaterwa no
kubona umusaruro muke kubera ko amafaranga bari batse nk’inguzanyo ngo abafashe
mu kwihutisha ubuhinzi bwabo yabagezeho acyererewe.
Mu banyamuryango 1054 bose hamwe bagize iyi koperative, abagaragaza ko bazahura n’igihombo ni 264 kuko aribo babinyujije mu buyobozi bwa koperative yabo basabye ko Koperative ibasabira inguzanyo y’amafaranga muri banki.
Iyo nguzanyo bayishakiraga kugira ngo ibafashe mu bikorwa byo kubagara umuceri n’ibindi bigamije kuzamura umusuro.
Gusa bavuga ko amafaranga yaje akererewe kuko ngo bayasabye muri Kamena uyu mwaka ari nabwo imirimo y’ubuhinzi bwabo yatangiye, ariko batangira kuyahabwa taliki 10 uku kwezi, ibi bakabyita igihombo.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) Prof. Harelimana Jean Bosco, avuga ko bazakora ibishoboka byose bakarengera inyungu z’abanyamuryango ntibahombo.
Abahinzi b’umuceri bakorera mu gishanga cya Rwangingo mu Karere ka Gatsibo bahinga kuri hegitali 200, ni mu gihe inguzanyo y’amafaranga yakiwe abahinzi bari bayisabye ingana na Miliyoni 34 Frw.
Munyaneza Geofrey
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru