AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Polisi y'u Rwanda irasabirwa kongera guhabwa ububasha bwo kugenza ibyaha

Yanditswe Jan, 13 2022 17:14 PM | 9,841 Views




Inteko rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje ishingiro ry'Umushinga w’itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda.
 
Mbere yo kwemeza ishingiro ry'uyu mushinga w'itegeko abadepite  babajije ibibazo batanga n'ibitekerezo   bizagenderwaho igihe uyu mushinga w'itegeko uzaba watangiye gusuzumwa ku rwego rwa komisiyo.
 
Aha bakaba batinze ku ngingo iha polisi y'igihugu ububasha bwuzuye mu kugenzaha ibyaha bibangamira umutekano wo mu muhanda,mu mazi no mu nzira za gariyamoshi ,n'ububasha bw'ubugenzacyaha bw'ibanze ku bindi byaha mu gihe bibaye ngombwa.

Batinze kandi ku ngingo zirimo  isaba ko abapolisi batoroka mu kazi bajya bakurikiranwa n'inkiko. Ndetse n'ingingo yaha ububasha polisi kwereka itangazamakuru  bamwe mu bakekwaho ibyaha n'amakosa hagamijwe ubukangurambaga no kwereka abaturage ibibakorerwa.
 
Agaruka kuri izi ngingo,Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Alfred Gasana yavuze ko uyu mushinga w'itegeko ugamije kwimakaza  umutekano w'igihugu, ubunyamwuga mu kazi k'abapolisi ndetse no gukumira ibyaha .

Ibikorwa by’inteko rusange y’umutwe w’abadepite kuri uyu wa Kane byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikaba byabanjirijwe no kwemeza gahunda y’igihembwe kidasanzwe.
 


Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage