AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Polisi ivuga ko ikomeje gufata abarimo n'abahabwa impushya bakazikoresha icyo batazisabiye

Yanditswe Jul, 25 2021 16:03 PM | 37,292 Views



Polisi y’u Rwanda iravuga ko ikomeje gufata abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda covid 19, harimo abakora ingendo zitemewe, abahabwa impushya bakazikoresha icyo batazisabiye n’abajya mu makoraniro atemewe nko gusenga.

Itangaza ko itazahwema kubafata kugira ngo babihanirwe.

Mu gihe Umujyi wa Kigali n’uturere 8 abahatuye bashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo, inzego z’umutekano zikomeje gufata abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid19.

Mu karere ka Nyagatare ho kuwa 6 hafatiwe abantu 19 bari bamaze umwaka n’igice basengera mu ihema bahubatse, muri bo 15 ni abo mu Karere ka Ngoma, 2 bo mu Bugesera, 1 wo muri Gasabo n'undi wo muri Muhanga, aba bavuga ko badakozwa ibyo kwirinda covid19.

Gufatwa kw'aba baturage byaturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage witwa David Bayingana ufite ubutaka bashinzemo ihema basengeragamo.

Akarere ka Nyagatare kavuze ko abafashwe bazigishwa hanyuma bagasubizwa mu miryango yabo.

Uretse aba kandi, hari n’abafatwa bakoresha impushya zibemerera gukora ingengo, ariko bari mu byo batazisabiye.

Muri aba harimo n’uwafashwe atwaye umukozi we wanduye covid19 amuvanye i Kigali amusubije iwabo mu Ntara y’Amajyepfo.

Yagize ati “Twaje guhamagara umukuru w’umudugudu, duhamagara n’umunyabuzima n’’abo muri RBC,  bati rero uyu muntu utashatse kugaragaza ko arwaye ashobora kwanduza abantu benshi. Njyewe baranambwira bati wowe genda nta kibazo urasanga twabahamagaye kuko dufite uko dukorana. Kwicuza byo ndicuza kuko aha ndi siho nari nkwiye kuba ndi ahubwo mbonye ko hari izindi nama nari kuba nagishije.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera  avuga ko polisi itazahwema gufafata abarenga ku mabwiriza ashyirwaho yo guhangana na covid9.

Ati “Icya mbere ni uko polisi izakomeza kubafata, ntabwo ari uyu munsi gusa, n’abo mwabonye mu muhanda ntabwo ari uyu munsi gusa, n’ejo n’ejobundi tuzabafata, abantu bakwiye kubahiriza amabwiriza uko yasohotse, ntibagomba kumvira ari uko polisi yabafashe.”

Naho kuri uyu mugabo wafashwe atwaye umukozi we urwaye Covid19, CP Kabera avuga hagiye gukorwa iperereza hakamenyekana impamvu yamuteye kwitwarira umurwayi wa Covid-19 kandi hari uburyo bwihariye bwashyizweho n’inzego z’ubuzima.

Yagize ati “Ubu se buri muntu wese ufite umurwayi aramwitwarira cyangwa akavuga ngo ndamwimuye? Ntekereza ko ibyo turi bubicukumbure. Ariko ikigiye gukurikiraho ni uko tugiye gukora iperereza abo avuga bose bamuhaye uburenganzira  bakagaragaza uburyo babivuze n’ubushobozi babifitiye.”

Mu rugamba rwo guhangana n’ubwiyongere bwa covid 19, inzego z’ubuzima zisaba abaturage kubahiriza amabwiriza arimo kwirinda ingendo zitari ngombwa, kwirinda amakoraniro, guhana intera, gukaraba intoki kenshi no kwambara neza agapfukamunwa.

Didace Niyibizi




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage