Yanditswe Jul, 25 2021 16:03 PM | 37,292 Views
Polisi y’u Rwanda iravuga ko ikomeje gufata abantu
barenga ku mabwiriza yo kwirinda covid 19, harimo abakora ingendo zitemewe,
abahabwa impushya bakazikoresha icyo batazisabiye n’abajya mu makoraniro
atemewe nko gusenga.
Itangaza ko itazahwema kubafata kugira ngo babihanirwe.
Mu gihe Umujyi wa Kigali n’uturere 8 abahatuye bashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo, inzego z’umutekano zikomeje gufata abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid19.
Mu karere ka Nyagatare ho kuwa 6 hafatiwe abantu 19 bari bamaze umwaka n’igice basengera mu ihema bahubatse, muri bo 15 ni abo mu Karere ka Ngoma, 2 bo mu Bugesera, 1 wo muri Gasabo n'undi wo muri Muhanga, aba bavuga ko badakozwa ibyo kwirinda covid19.
Gufatwa kw'aba baturage byaturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage witwa David Bayingana ufite ubutaka bashinzemo ihema basengeragamo.
Akarere ka Nyagatare kavuze ko abafashwe bazigishwa hanyuma bagasubizwa mu miryango yabo.
Uretse aba kandi, hari n’abafatwa bakoresha impushya zibemerera gukora ingengo, ariko bari mu byo batazisabiye.
Muri aba harimo n’uwafashwe atwaye umukozi we wanduye covid19 amuvanye i Kigali amusubije iwabo mu Ntara y’Amajyepfo.
Yagize ati “Twaje guhamagara umukuru w’umudugudu, duhamagara n’umunyabuzima n’’abo muri RBC, bati rero uyu muntu utashatse kugaragaza ko arwaye ashobora kwanduza abantu benshi. Njyewe baranambwira bati wowe genda nta kibazo urasanga twabahamagaye kuko dufite uko dukorana. Kwicuza byo ndicuza kuko aha ndi siho nari nkwiye kuba ndi ahubwo mbonye ko hari izindi nama nari kuba nagishije.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko polisi itazahwema gufafata abarenga ku mabwiriza ashyirwaho yo guhangana na covid9.
Ati “Icya mbere ni uko polisi izakomeza kubafata, ntabwo ari uyu munsi gusa, n’abo mwabonye mu muhanda ntabwo ari uyu munsi gusa, n’ejo n’ejobundi tuzabafata, abantu bakwiye kubahiriza amabwiriza uko yasohotse, ntibagomba kumvira ari uko polisi yabafashe.”
Naho kuri uyu mugabo wafashwe atwaye umukozi we urwaye Covid19, CP Kabera avuga hagiye gukorwa iperereza hakamenyekana impamvu yamuteye kwitwarira umurwayi wa Covid-19 kandi hari uburyo bwihariye bwashyizweho n’inzego z’ubuzima.
Yagize ati “Ubu se buri muntu wese ufite umurwayi aramwitwarira cyangwa akavuga ngo ndamwimuye? Ntekereza ko ibyo turi bubicukumbure. Ariko ikigiye gukurikiraho ni uko tugiye gukora iperereza abo avuga bose bamuhaye uburenganzira bakagaragaza uburyo babivuze n’ubushobozi babifitiye.”
Mu rugamba rwo guhangana n’ubwiyongere bwa covid 19, inzego z’ubuzima zisaba abaturage kubahiriza amabwiriza arimo kwirinda ingendo zitari ngombwa, kwirinda amakoraniro, guhana intera, gukaraba intoki kenshi no kwambara neza agapfukamunwa.
Didace Niyibizi
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru